Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Handball: Imikino ibanza y’irushanwa ryo kwibuka izabera i Zaza no muri UR-Huye

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 22-05-2019 saa 16:17:36
Ubwo Police HBC yegukanaga igikombe k'irushanwa ryo kwibuka muri 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” barimo gutegura irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abandi bari mu mukino wa Handball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul yatangarije Imvaho Nshya ko iri rushanwa “Handball Genocide Memorial Tournament 2019” rizatangira tariki 01 na 02 Kamena 2019 hakinwa imikino y’amajonjora mu gihe rizasozwa tariki 08 na 09 Kamena 2019 hakinwa imikino ya nyuma.

Imikino y’amajonjora izabera muri GS Zaza mu Karere ka Ngoma naho indi ibere muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye). Ngarambe avuga ko impamvu bahisemo ko aya marushanwa abera muri ibi bice ku nshuro ya mbere ari uko aha ari ho hari abakinnyi benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

AMAKIPE AZITABIRA NTA BWO ARAMENYEKANA

Ngarambe asobanura ko bagitegereje amakipe azitabira ubundi akazashyirwa mu byiciro. Gusa agaragaza ko amakipe asanzwe akinira mu gice runaka ni ukuvuga u Burengerazuba cyangwa u Burasirazuba ashobora kugumano uretse ay’i Kigali ashobora kujya mu gice icyari cyo cyose.

Aya yagize ati: “Nk’ubu nta bwo twafasha ikipe ya Rukara ngo ige gukinira i Huye, dutegereje amakipe azitabira ubundi tukagena uko azahura mu buryo bugize uwo bubangamiye.”

Nyuma y’imikino y’amajonjora, imikino ya nyuma tariki 08-09 Kamena 2019 izabera muri Kigali. Ngarambe avuga ko bagitegereje kureba amakipe yo hanze azitabira bityo bamenye amakipe y’imbere mu gihugu azazamuka kuko iyi mikino ya nyuma ni ukuvuga guhera muri ¼ izaba irimo amakipe yo hanze.

Agaruka ku makipe yo hanze, Ngarambe avuga ko batumiye ayo mu bihugu byo mu karere bakaba bategereje azemeza ko azaza.

Muri 2018, Ikipe ya Police HBC mu bagabo na APPEGA mu bagore ni zo zegukanye irushanwa ryo kwibuka. Ikipe ya Police HBC yegukanye igikombe itsinze APR HBC ibitego 29 kuri 26 naho APPEGA nayo itsinda ku mukino wa nyuma ES Kirambo ibitego 29 kuri 26.

DORE URUTONDE RW’ABIBUKWA

Mu bari abakinnyi hari Simbaburanga Evariste, Rutamu Augustin , Nsabimana Pierre Claver, Ndikubwimana Augustin, Uwitibagiwe Vital , Uwihirwe Emile, Hakizimana Leonard , Shumbusho Charles , Nsengiyumva Evariste, Ndaruhutse, Munyambano Eugene, Kabera (GS Zaza), Hakizimana Augustin, Kayirege Agatha (Nyakabanda) na Isabwe Claude (UNR).

Mu bayobozi n’abandi hari Muhinda Erneste (Visi Perezida wa Nyakabanda), Rubingisa Paul (umufana wa Nyakabanda), Munyakayanza (umuyobozi wa Kabirizi), Rwayitare François (Perezida w’abafana ba Nyakabanda), Mutabaruka Paul (Umunyamuryango wa Nyakabanda), Munyensanga Lambert (Umunyamuryango wa Nyakabanda), Uwimana Virgile (umunyamuryango wa Nyakabanda) na Murangira Charles (Umunyamuryango wa Nyakabanda).

Ubwo Police HBC yegukanaga igikombe k’irushanwa ryo kwibuka muri 2018

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.