Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Handball: Ikipe y’u Rwanda U-20 nta bwo rwabashije kurenga ½ k’imikino y’Afurika

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya 12-08-2018 saa 06:43:31
Abakinnyi b'u Rwanda basuhuzanya n'ab'ikipe ya Nigeria mbere y'umukino wari ugiye kubahuza

Rwanda 29-43 Nigeria

Uyu munsi

Rwanda -Senegal (12h30)

RDC-Nigeria (16h30)

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 20 “U-20”, y’umukino wa Handball, nta bwo yabashije kurenga ½ k’imikino y’igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 20, “Africa IHF Challenge Trophy U-20”, nyuma yo gusezererwa na Nigeria iyitsinze ibitego 43 kuri 29.

Abakinnyi b’u Rwanda basuhuzanya n’ab’ikipe ya Nigeria mbere y’umukino wari ugiye kubahuza

Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ejo hashize tariki 11 Kanama 2018. Ikipe y’u Rwanda irimo gukinira mu rugo, yahuye n’akazi gakomeye cyane ko Nigeria yagaragaje urwego ruri hejuru ari nako irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 22-09.

Iyi kipe y’igihugu itozwa na Bagirishya Anaclet yazamutse ari iya kabiri mu itsinda rya kabiri “B”, yagerageje kuba yaguruka mu mukino ariko ntibyayikundira, birangira itsinzwe na Nigeria yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya mbere “A” ku kinyuranyo k’ibitego 14 (43 kuri 29).

Nyuma yo gusezerwa muri ½, ikipe y’u Rwanda irahura na Senegal mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 (12h30), yo yasezerewe na RDC muri ½ iyitsinze ibitego 40 kuri 39. Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi kuko zari mu itsinda rimwe (B), Senegal yatsinze u Rwanda ibitego 33 kuri 31.

Ku rundi ruhande, RDC igomba guhura na Nigeria ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa (16h30).

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

Amani Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.