Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Handball: Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 na 20 zirerekeza muri Zanzibar

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 09-03-2019 saa 15:43:58
Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18 igiye kwerekeza muri Zanzibar mu mikino y’Akarere ka 5

Kuri iki cyumweru, tariki 10 Werurwe 2019 ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18 “U-18” n’iy’abatarengeje imyaka 20 “U-20” mu mukino wa Handball zirerekeza muri Zanzibar aho zigiye kwitabira  imikino y’Akarere ka 5  “IHF Challenge Trophy” izabera muri Zanzibar kuva tariki 12 kugeza 17 Werurwe 2019.

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18 igiye kwerekeza muri Zanzibar mu mikino y’Akarere ka 5

Iyi mikino igamije gushaka itike y’imikino ihuza ibihugu byitwaye neza mu turere “Zone” biherereyemo “IHF Trophy Africa-Continental Phase” abazitwara neza aha, bazahita babona itike mpuzamigabane “IHF Trophy Intercontinental Phase”, hakiyongeraho n’itike y’igikombe k’Isi by’umwihariko mu batarengeje imyaka 20.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Ngarambe Jean Paul, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, yatangaje ko buri kipe y’igihugu iba igizwe n’abakinnyi 14, ari na bo bari bamaze iminsi bari mu myitozo ndetse n’abatoza babiri, ari bo umukuru n’uwungirije.

Ngarambe avuga ko aba bakinnyi bagaragaza ko bari ku rwego rwiza n’ubwo ku ruhande rw’abatarengeje imyaka 18 bazaba ari ku nshuro ya mbere bitabiriye aya marushanwa.

Ati “ Urwego rwabo ruri ku kigero kiza ugereranyije, ariko ku myaka yabo abenshi ni bwo bagiye kwitabira aya marushanwa, keretse ababa barayakinnye muri FEASSSA, ariko nko muri U18,  ni ubwa mbere iri rushanwa ribayeho muri Zone V.”

Uyu munyamabanga atangaza ko hari ikizere cy’uko bazitwara neza kuko aba bakinnyi bagiye bakina amarushanwa atandukanye, yatumye bagira ubumenyi n’ubunararibonye muri uyu mukino.

Ati “Kuri twebwe amahirwe dufite ni uko ubushize twagize shampiyona yabo, bakongeraho n’indi mikino bakinnye irimo irushanwa ryo kwibuka, irihuza amashuri ry’abatarengeje imyaka 17 no muri shampiyona kandi bamaze imyaka ibiri bakina mu bigo byabo yewe bitabira n’ingando nko guhera mu 2017.”

Mu mikino y’Akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy 2015” iheruka mu 2015, ikipe y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 yabashije kwegukana umwanya wa 3.

Abakinnyi berekeza muri Zanzibar

Ikipe y’igihugu U-20: Akimana Ernestine, Mutuyimana Aline, Ingabire Clarisse, Uwase Divine, Nzayisenga Rosette, Gatesi Joselyne, Vumiliya Enathe, Uwimana Angelique, Uwase Marie Jeanne, Uwamahoro Divine, Uwayisaba Adelphine, Uwamahoro Alice, Mbabazi Florence na Niyihoza Providence. Mudaharishema Sylvestre (umutoza mukuru) na Sindayigaya Aphrodis (umutoza wungirije).

Ikipe y’igihugu U-18: Yvonne  Gloria, Imaniranzi Consolée, Ukwizagena Benitha, Niyitanga Diane, Niyobuhungiro M. Claudine, Umutoni Benitha, Uwamahirwe M. Grace,  Uwase Joselyne, Umubyeyi Denyse, Twizerimana Noella, Uwamahoro Esther, Impuhwezimana Nadine, Uwineza Florence na  Isimbi Sylvie. Umutoza mukuru ni Muhirwa Nkusi Ezechiel na Usengimana Richard (umutoza wungirije).

Umunyamabanga mukuru muri FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul utangaza ko aya makipe bafite ikizere ko azitwara neza

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.