Handball: Ikipe y’igihugu U-20 yerekeje muri Uganda

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 13-05-2018 saa 11:46:14
Bagirishya Anaclet , umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Handball y'abatarengeje imyaka 20

Ejo hashize tariki 12 Gicurasi 2018, ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 y’umukino wa Handball “U-20” yerekeje muri Uganda aho igiye kwitabira imikino y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy izabera muri iki gihugu kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018.

Bagirishya Anaclet , umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20

Iyi kipe y’igihugu yari imaze iminsi mu mwiherero wari watangiye ku wa Gatatu tariki 9 Gicurasi 2018, aho bakoraga imyitozo kabiri ku munsi ku kibuga gishya cyo kuri Sitade Amahoro i Remera.

Umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu, Bagirishya Anaclet atangaza ko bagiye muri Uganda bizeye kwitwara neza bagahesha ishema igihugu. Avuga ko bafite ikizere cyo guhagarara ku  gikombe begukanye mu 2016.

Yagize ati “Navuga ko muri aka karere ka 5 tumaze iminsi twigaragaza, turizera ko tugiye muri Uganda kugira ngo twongere duhagarare ku gikombe twatwaye, akarere ka 5 twongere tukayobore  nk’uko twakayoboye mu myaka ibiri ishize”.

U Rwanda ruherereye mu itsinda rya kabiri “B”, aho ruri kumwe n’ibindi bihugu  4 ari byo; u Burundi, Uganda, Somalia na Uganda. Itsinda rya mbere ririmo ibihugu 4 ari byo; Djibouti, Tanzania, Ethiopia, Kenya na Sudani.

Iyi kipe y’u Rwanda izatangira ihura na Uganda iri mu rugo ejo ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018 (16h00), izagaruka mu kibuga tariki 16 Gicurasi 2018, ihura na Sudani (16h00).  Ku itariki 17 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzahura n’u Burundi ni mbere y’uko ihura na Somalia mu mukino usoza itsinda “B”, uzaba tariki 18 Gicurasi 2018 (16h00).

Abakinnyi 14 berekeje muri Uganda

Aba bakinnyi ni Sengoga Credo Bruno, Hakizimana Jean Claude, Muhumure Elysee, Tuyishime    Zacharie, Mugisha Ivan, Murisanze Cedric, Mbesutunguwe Samuel, Nshimiyimana Alexis, Karenzi Yannick, Izabayo   Isaie, Niyonambaje Jean Paul, Nsengiyumva          Dieudonne, Hagenimana          Fidele na Kayijamahe Yves.

Abaherekeje iyi kipe ni Bagirishya Anaclet, umutoza mukuru, yungirijwe na Mudaharishema Sylvester, Unjima         Alberto utoza abazamu ndetse na Niyokwizera    Joel ushinzwe imibereho y’ikipe.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.