Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Handball: Gorillas HBC yasoje gahunda y’imyitozo yari yarateguye mu biruhuko

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 13-01-2019 saa 10:54:20
Ubwo abakinnyi ba Gorillas HBC bafataga ifoto mbere y'uko bakina na APR HBC muri uyu mukino wa gicuti

Tariki 11 Mutarama 2019 ku kibuga cya Kimisagara habaye igikorwa cyo gusoza gahunda y’imyitozo yateguwe n’ikipe ya Gorillas Handball Club ku bana bari mu biruhuko aho bagomba gutangira amashuri tariki 14 Mutarama 2019.

Mu gusoza iyi myitozo yari yatangiye kuva tariki 23 Ugushyingo 2018, habaye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Gorillas HBC na APR HBC isanzwe ikina shampiyona y’igihugu, urangira APR HBC ibonye insinzi ku bitego 36 kuri 24.

Muri uyu mukino, Musoni Albert ukinira Gorillas HBC ni we winjije ibitego byinshi (8).

Aganira n’Imvaho Nshya, Twahirwa Alfred, Perezida wa Gorillas Academy HBC yatangaje ko bishimiye ko iyi gahunda y’imyitozo bateguye yagenze neza ndetse itanga n’umusaruro.

Avuga ko iki gikorwa cyari kigamije gufasha abana guhabwa indangagaciro z’umuntu ukora siporo nyawe bakanabashishikariza kwirinda ibintu bitandukanye byagira ingaruka mbi ku buzima bwabo birimo ibiyobyabwenge n’ibindi.

Akomeza avuga ko byari umwanya mwiza wo gukora imyitozo ikarishye ndetse bagapima n’urwego abakinnyi b’ikipe ya Gorillas HBC bariho muri Handball. Ati “Byari n’umwanya wo gukora imyitozo ikarishye tureba urwego abakinnyi bacu bagezeho.Birumvikana wari n’umwanya mwiza wo gusabana.”

Twahirwa atangaza ko mu butumwa batanze bwari burimo gushishikariza abana gukunda ishuri, bakagira imyitwarire myiza kandi bagakomeza gukora cyane kugira ngo bazabifashishe mu mishinga bafite iri mbere.

Mu gusoza iki gikorwa, habayeho gutanga ibihembo ku bana bagaragaje ubuhanga ndetse banitwara neza muri iyi myitozo. Mu bihembo byatanzwe birimo imyambaro yo gukinana ndetse n’ibikoresho by’ishuri.

Hatowe n’ikipe nziza igizwe n’abakinnyi 7 ari bo Uwayezu Arsene, Nsengiyaremye Emmanuel, Niyonkuru JMV, Musoni Albert, Igirimpuhwe Gad, Hakizimana Eric na Nsangayezu Maurice. Mugabo Samuel yabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mikino yose bakinnye mu biruhuko naho Uwineza Florence aba umukinnyi w’umukobwa utanga ikizere cyo kuzaba umukinnyi mwiza.

Ubwo abakinnyi ba Gorillas HBC bafataga ifoto mbere y’uko bakina na APR HBC muri uyu mukino wa gicuti

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Handball: Gorillas HBC yasoje gahunda y’imyitozo yari yarateguye mu biruhuko”

  1. Ibibintu nibyiza cyane kbsa kuko ndabona Gorillas HBC ari abana bakiri bato bizafasha Handball y’uRwanda gukomeza munzira nziza

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.