Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Handball: FERWAHAND yafunguye ku mugaragaro ikibuga muri Kigali Arena

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 22-11-2021 saa 17:20:00
Ubwo Police HBC yakinaga na Tengo SC

ES Kigoma 36-32 ADEGI

Falcons 19-28 Kiziguro SS

Masters A 26- 27 Masters B

Police HBC  25-18 Tengo SC

Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku Cyumweru taliki 21 Ugushyingo 2021 ryafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’uyu mukino  muri  Kigali Arena  hanashimirwa abagize uruhare mu iterambere ry’umukino wa Handball mu Rwanda muri rusange.

Kigali Arena yafunguwe ku mugaragaro  muri Kanama 2019 aho yatangiye ikinirwamo umukino wa Basketball nyuma hakinirwamo  Volleyball. Ubu hakaba hari hatahiwe umukino wa Handball.

Imikino 4 ni yo yabaye aho mu bahungu, ES Kigoma  yatsinze ADEGI  ibitego 36 kuri 32 mu bagore, Kiziguro SS itsinda  Falcons  ibitego 28-18.

Umukino w’abakanyujijeho bahurira mu itsinda “Masters Handball League”, ikipe ya Masters B yari iyobowe na Kaneza Eric yatsinze Masters A yari iyobowe na Mushinzimana Janvier ibitego 27 kuri 26.

Mu mukino wa nyuma mu bagabo,  ikipe ya Police HBC yatsinze Tengo SC  ibitego 25 kuri 18.

Nyuma y’iyi mikino, abantu ku giti cyabo, ibigo  ndetse n’Uturere bagenewe ishimwe  kubera uruhare bagize mu iterambere ry’umukino wa Handball mu Rwanda.

Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda na Kigali Arena bagenewe ishimwe.

Mu bandi bagenewe ishimwe harimo Akarere ka Gicumbi,  Gatsibo gafite amakipe  arimo  ADEGI Gituza na Kiziguro SS ndetse  n’Akarere ka Rubavu.

Mu bigo by’amashuri byashimiwe harimo ibifite za Centre  zagiye zizamura impano muri Handball   nka ES Kigoma (Ruhango), ADEGI na Kiziguro (Gatsibo)  na Gorillas HC nk’ikipe yigenga ariko yagize uruhare mu kuzamura impano z’abakinnye mu bahungu n’abakobwa.

ES Kigoma nyuma yo guhabwa ishimwe

Ku bantu ku giti cyabo bashimwe harimo abatoza bafashije mu kuvumbura impano z’abakiri bato barimo Muhirwa Nkusi Ezechiel na Mudaharishema Sylvestre. Hari kandi abahugura abandi batoza harimo Rurangirwa Aaron, Bagirishya Anaclet na Ngarambe François Xavier.

Mudaharishema Sylvestre (iburyo)
Bagirishya Anaclet (iburyo)

IP Ntabanganyimana Antoine usanzwe atoza ikipe ya Police HBC yagenewe ishimwe nk’umutoza watwaye ibikombe byinshi mu myaka 10 ishize. Munyangondo Jean Marie Vianney  usanzwe ari umutoza wungirije muri APR HBC yashimiwe nk’umutoza umaze igihe kinini muri uyu mwuga.

IP Ntabanganyimana Antoine usanzwe atoza Police HBC (ibumoso)

Ikipe ya Police HBC  yagenewe ishimwe nk’ikipe yagaragaje ubwitange aho yitabira amarushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda kandi ikitwara neza.

Hahembwe kandi  itsinda ry’abakinnyi batatu (Trio Magic) aho bahuriye mu makipe menshi kandi buri kipe bakiniye ikaba yaregukanaga ibikombe. Aba ni  Muhirwa Nkusi Ezechiel, Kaneza Eric na Ngarambe François Xavier.

Abakinnyi bitwaye neza mu myaka 10 ishize
Abagize Nero Services bakora igikorwa cyo kwerekana imikino mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amafoto

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.