Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Handball: FERWAHAND irigutegura irushanwa rikinirwa ku mucanga

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 16-10-2018 saa 14:19:58
Umunyamabanga wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul utangaza ko barimo gutegura irushanwa rya Beach Handball

Nyuma y’uko hasojwe imikino ya shampiyona n’irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere “Carre d’AS” muri uyu mwaka wa 2018, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) baratangaza kuri ubu barimo gutegura imikino y’irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga “Beach Handball” rizaba rikinwa ku nshuro ya 11.

Aganira n’Imvaho Nshya, umunyamabanga mukuru wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul, yatangaje ko bari gutegura irushanwa rya Beach Handball riteganyijwe kuzaba tariki 3-4 Ugushyingo 2018.

Iri rushanwa risanzwe ryitabirwa n’amakipe menshi yo mu byiciro binyuranye, Ngarambe avuga ko amakipe azaryitabira azamenyakana bitarenze tariki 28 Ukwakira 2018.

Mu bisanzwe amakipe akina iri rushanwa buri kipe iba igizwe n’abakinnyi 8 muri bo 4 babanza mu kibuga. Ikindi ni uko muri aya makipe akenshi haba harimo n’aba adasanzwe akina muri shampiyona ya Handball.

Mu byiciro bitandukanye bikunze kugaragara muri iyi mikino ya Beach Handball, birimo amakipe y’abakiri bato, ingimbi, abakuze n’abakanyujijeho muri uyu mukino.

Iri rushanwa riheruka kubera mu Karere ka Rubavu mu 2017, ikipe ya Police HBC yatozwaga na Ntabanganyimana Antoine ni yo yegukanye igikombe ku nshuro ya 3, itsinze Winners y’i Rubavu ku mukino wa nyuma amanota 2-0.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe y’Amahumbezi yegukanye iri rushanwa itsinze Stella A ku mukino wa nyuma amanota 2-1.

Mu bindi byiciro byahatiniwe, mu bahungu batararengeje imyaka 15, Gisenyi yatwaye igikombe itsinze Mahumbezi amanota 2-0 naho Kanembwe yagitwaye mu bakobwa itsinze Gisenyi amanota 2-1.

Mu bahungu batarengeje imyaka 18, Stella A yatwaye igikombe itsinze Stella B amanota 2- 1 ndetse Gisenyi igitwara mu bakobwa itsinze Stella A amanota 2-1.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.