Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Handball: ESSJ Karuganda yitwaye neza ku munsi wa mbere wa shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-02-2019 saa 09:23:53
Mu mukino wahuje ES de Musanze (bafite umupira) na ESSJ Karuganda

Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Handball mu kiciro cy’abagore yari yatangiye mu mpera z’iki cyumweru, ikipe ya ESSJ Karuganda iri mu zitwaye neza kuri uyu munsi wayo wa mbere.

Iyi kipe ibarizwa mu gice cy’Amajyaruguru “Ligue Nord” yitwaye neza itsinda imikino itatu yose yakinnye. Yatangiye itsinda GS Shashi ibitego 20 kuri 14, itsinda ES St Vincent Muhoza ibitego 18 kuri 13 ndetse itsinda ES Musanze ibitego 26 kuri 02. Iyi mikino yose yabereye i Musanze tariki 23 Gashyantare 2019.

Mu yindi mikino yo muri iki gice, GS Shashi yatsinze ES Musanze ibitego 19 kuri 6, St Vincent itsinda GS Shashi ibitego 19 kuri 14 naho St Vincent itsinda ESC Musanze 16 kuri 7.

Mu mikino yabereye i Kabarondo, Kiziguro SS yatsinze ES Kabarondo ibitego 32 kuri 6, ES Kabarondo itsinda Duha CS ibitego 10-4, Kiziguro SS itsinda Duha ibitego 30-0. Mu birambo, UR Rukara yatsinze St Joseph ibitego 12 kuri 5, IPRC Karongi inganya na St Joseph ibitego 11-11, UR Rukara itsinda IPRC Karongi ibitego 13 kuri 11.

Nyuma y’umunsi wa mbere, ESSJ Karuganda ni yo ya mbere mu gice cy’Amajyaruguru n’amanota 9, ikurikirwa na St Vincent Muhoza n’amanota 7 naho GS Shashi ni ya 3 n’amanota 5.

Mu gice cy’Uburengerazuba no hagati, UR Rukara irayoboye n’amanota 6, ikurikirwa na IPRC Karongi na St Joseph Birambo zinganya amanota 3.

Mu Burasirazuba, Kiziguro SS ni iya mbere n’amanota 6, Kabarondo ni iya 2 n’amanota 4 naho Duha CS ni iya 3 n’amanota 2.

Mu mukino wahuje ES de Musanze (bafite umupira) na ESSJ Karuganda

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Handball: ESSJ Karuganda yitwaye neza ku munsi wa mbere wa shampiyona”

  1. Mu byukuri birashimishije kuba ikipe nkiyingiyi ya banyeshuri yitwara neza gutya bigaragaza ko mu minsi iri mbere mu Rwanda hazaba hari championa ya Handball kurwego rushimishije
    Icyo twasaba abashinzwe gutegura aya marushanwa nuko bakomeza gukurikirana izi mpano zaba bana ntizizazime murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.