Handball:  Bagirishya yizeye ko bazitwara neza mu mikino y’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 23-05-2018 saa 08:36:26
Bagirishya Anaclet wizeye ko bazitwara neza mu mikino y’Afurika

Bagirishya Anaclet, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball aratangaza ko bafite ikizere cyo kuzitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika bazaba bitabira ku nshuro ya kabiri.

Bagirishya Anaclet wizeye ko bazitwara neza mu mikino y’Afurika

Ikipe y’u Rwanda yakatishije itike nyuma yo kwegukana ku nshuro ya kabiri igikombe cy’amarushanwa y’akarere ka 5 “IHF Challenge Trophy” itsinze Uganda ku mukino wa nyuma ibitego 32 kuri 27. Aya marushanwa yahuzaga ibihugu 9, bigize Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba yabereye muri Uganda kuva tariki 14 kugeza 20 Gicurasi 2018.

Uyu mutoza avuga ko bagiye gutegura iyi kipe neza kugira ngo bazabashe kubigeraho. Ati “Icyo tugiye gukora ni ugutegura ikipe neza byaba ngombwa ikaba yakina n’imikino ya gicuti namwe mu makipe yaho irushanwa rizabera mu rwego rwo kwitegura neza”.

Bagirishya wari umutoza wungirije ubwo ikipe y’igihugu yasorezaga ku mwanya wa 5 mu mikino iheruka, yemeza ko ikipe bafite ubu ari nziza ugereranyije n’iyo bari bafite icyo gihe kuko yo yazize kutagira ubunararibonye.

Ati Icyo iyi kipe dufite irusha iyagiye muri Senegal, aba babonye amarushanwa menshi ku makipe ya Mali na Cameroon”.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball “FERWAHAND”, Ngarambe Jean Paul na we yemeza ko igihe cyo  kwitabira iyi mikino kizagera  ikibazo cy’ubunararibonye cyarakemutse. Ati “Nkurikije abakinnyi dufite ubu n’imyeteguro duteganya gukora, ikibazo cy’ubunararibonye kizaba cyakemutse”.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika nta bwo haratangazwa itariki izaberaho n’igihugu kizayakira kubera ko hari ibindi bice “Zones” bitararangiza gukina imikino yo mu turere biherereyemo.

Mu mikino y’Afurika iheruka, ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda “A” hamwe na RDC, Senegal na Madagascar. Yegukanye umwanya wa 5 mu makipe 7 yari yitabiriye irushanwa ryabereye i Dakar muri Senegal, kuva tariki 01 kugeza 05 Kanama 2017.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.