Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Handball: Bagirishya yizera ko amahugurwa arimo guhabwa abarimu azatanga umusaruro

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 05-03-2018 saa 08:28:43
Bagirishya Anaclet atanga imyitozo ngororamubiri ku barimu ba siporo bitabiriye ayo mahugurwa

Kuva tariki 1-5 Werurwe 2018, harimo kuba amahugurwa y’abarimu ba siporo “Animateur” b’ibigo by’amashuri bitandukanye bateguriwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.

Bagirishya Anaclet atanga imyitozo ngororamubiri ku barimu ba siporo bitabiriye ayo mahugurwa

 

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 26 yateguwe mu mushinga wiswe “Handball at School” yatangiriye mu gice y’Amajyepfo akaba abera muri GSO Butare.

Bagirishya ufite inararibonye mu mukino wa Handball mu Rwanda akaba ari na we utanga aya mahugurwa avuga ko agamije guha abarimu ba siporo ubumenyi bw’ibanze bw’uyu mukino bukenewe kugira ngo babashe,   kumenya no gutoranya abafite impano ndetse no kubateza imbere.

Bagirishya usanzwe ari umutoza wa APR HBC yizera ko mu gihe aba barimu bazaba bakomezanyije inyota n’ishyaka bagaragaje muri aya mahugurwa nta kabuza bazagira byinshi bafasha mu iterambere ry’umukino wa Handball mu Rwanda.

Atangaza ko aba barimu bari mu bazagira uruhare mu gutoranya abakinnyi bakiri bato bafite impano z’umukino wa Handball bityo bashobora no kuzagaragara mu ikipe y’igihugu mu gihe kiri imbere.

Perezida wa FERWAHAND, Utabarutse Theogene ubwo yabasuraga anareba amasomo bahabwa yashimiye abitabiriye aya mahugurwa ku bw’umurava bagaragaje ko ari yo ntambwe bateye mu guteza imbere umukino wa Handball mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa yo mu gice cy’Amajyepfo, baturutse mu turere dutandukanye turimo Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Gisagara na Nyanza .

Aya mahugurwa azakorwa mu gihugu hose, biteganyijwe ko nuyu munsi ku wa Mbere tariki 05 Werurwe 2018, bazayakomereza mu Burasirazuba akabera i Rwamagana muri Gs St Aloys, bazakurikizeho mu Majyarugu i Musanze bazayasoreze i Burengerazuba mu Karere ka Karongi.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.