Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Handball: Bagirishya yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 24-04-2018 saa 07:22:22
Bagirishya Anaclet usanzwe atoza APR HBC, wagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Handball y'abatarengeje imyaka 20

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” bemeje ko Bagirishya Anaclet yahawe imirimo yo gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, asimbuye Ntabanganyimana Antoine uri hanze y’igihugu mu butumwa bw’akazi.

Bagirishya Anaclet usanzwe atoza APR HBC, wagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAHAND, Ngarambe Jean Paul yabwiye Imvaho Nshya ko bahisemo Bagirishya Anaclet usanzwe utoza APR HBC bitewe n’uko ari umutoza wageze kuri byinshi mu mwaka ushize wa 2017. Ati “Twamuhisemo kuko yagize ibihe byiza aho yabashije kwegukana ibikombe 3 muri bine byahataniwe mu mwaka ushize”.

Uretse kuba yaratwaye ibikombe ari muri APR HC, Bagirishya yagiriwe iki kizere bijyanye n’uko ari we mutoza ufite urwego rwiza muri Handball y’u Rwanda. Ati Ni umutoza ufite urwego ruri hejuru Licence D  byiyongera ku kuba asanzwe akurikiranira hafi abana bato”.

Ngarambe avuga ko Bagirishya uzungirizwa na Mudaharishema Silvestre utoza Kigoma HBC, afite inshingano zo gutwara igikombe  k’irushanwa y’Akarere ka 5 “Challenge Trophy 2018” rizabera i Kampala muri Uganda kuva tariki 14-20 Gicurasi 2018. Ubwo iri rushanwa riheruka ryegukanwe n’ikipe y’u Rwanda.

Bagirishya wari usanzwe ari umutoza wungirije yatangaje ko yishimiye iyi mirimo mishya yahawe ndetse no kuba yagiriwe iki kizere. Ati Nabyakiriye neza kandi biranshimisha kuko kuba naragiriwe ikizere n’ubuyobozi bwa FERWAHAND ni uko hari ibikorwa nakoze kandi nkomeje gukora bigaragara ko byagira icyo bifasha muri gahunda yo guhagarara ku gikombe ikipe yacu yatwaye mu 2016 ndetse bikaduhesha itike yo gukina ku rwego rw’Afurika”.

Yemeza ko n’ubwo ikipe y’igihugu U-20 ihagaze neza mu karere ka 5 kugeza uyu munsi, ku bufatanye n’abatoza azakorana na bo ndetse na Federasiyo, icyo bagiye gukora ari ugushyira iyi kipe ku mwanya mwiza muri Afurika.

Mu bihugu  bishobora kwitabira iri rushanwa  harimo Ethiopia, Sudani, u Rwanda, Eritrea, Kenya, South Sudan, Tanzania, Burundi, Somalia na Djibouti.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

One Comment on “Handball: Bagirishya yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20”

  1. NI BYIZA ARIKO NUMVA BYAKABAYE BYIZA CYANE FEDERATION ITEKEREJE NO KW’IKIPE Y’IGIHUGU Y’ABAGORE.KUKO NABO BARASHOBOYE. THX

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.