Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Handball: APR HBC izatangira imyitozo mu byumweru bibiri

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 02-01-2019 saa 13:23:23
Bagirishya Anaclet utoza APR HBC atangaza ko bazatangira imyitozo mu byumweru bibiri

Mu ikipe APR HBC baratangaza ko bateganya gutangira imyitozo mu byumweru bibiri, akaba ari mu rwego rwo kwitegura hakiri kare umwaka w’imikino wa 2019.

Nk’uko byemejwe mu nama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND” yabaye tariki 15 Ukuboza 2018, shampiyona ya 2019 izaba ikinwa mu buryo bushya (Ligue) izatangira tariki 26 Mutarama 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Bagirishya Anaclet, umutoza mukuru w’ikipe ya APR HBC atangaza ko kugeza ubu nta bikorwa bifatika bari bakora ariko mu byumweru bibiri, bazaba batangiye gahunda zose n’imyitozo.

Avuga ko mu byo bafite kubanza gukemura birimo kwicara bakaganira n’abakinnyi b’iyi kipe, gusa ibi bikaba bitaratangira gukorwa bitewe n’uko ntacyo bari batangarizwa n’ubuyobozi bwabo ku bijyanye n’ingengo y’imari.

Bagirishya agaragaza ko uretse kuba bateganya kuzana abakinnyi bashya, biteguye no kugira abandi bareka bakigendera bitewe n’imyitwarire bagize mu mwaka ushize w’imikino wa 2018.

Ikipe ya APR HBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2017 nta bwo yahiriwe n’umwaka wa 2018 kuko ibikombe hafi ya byose byihariwe na mukeba Police HBC.

Mu byagaragajwe n’uyu mutoza ko byatumye batitwara neza birimo kuba barahuye n’ikibazo cyo kutagira ikipe ikomeye bihagije ku buryo yashoboraga kuba yahatanira ibikombe.

Bagirishya Anaclet utoza APR HBC atangaza ko bazatangira imyitozo mu byumweru bibiri

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.