Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Handball: APR HBC ishobora kwitabira “ECAHF Championship 2018”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 19-10-2018 saa 16:46:12
APR HBC ishobora kwitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati

Ikipe ya APR HBC iravuga ko ishobora kuzitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati “ECAHF Championship 2018” rizabera muri Zanzibar kuva tariki 10 kugeza 17 Ugushyingo 2018.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Bagirishya Anaclet, umutoza mukuru wa APR HBC yatangaje ko bamaze kohereza ubusabe bwabo mu buyobozi bw’iyi kipe bwo kuba bakitabira iri rushanwa.

Avuga ko aho ibiganiro bigeze ari heza ndetse ko bafite ikizere cy’uko bazamenya neza niba bazitabira iri rushanwa mu cyumweru gitaha.

Bagirishya agaragaza ko mu gihe baba bemerewe kuba bakitabira iri rushanwa bazaba bafite ibyumweru nibura bigera kuri bibiri byo kwitegura.

APR HBC ishobora kwitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hagati

Avuga kandi ko kwitabira iri rushanwa kuri bo, byaba ari byiza kuko ryababera imyiteguro myiza y’umwaka utaha w’imikino “Pre-season” cyane ko bazifashisha abakinnyi n’ubundi bazakoresha.

Ati “Ubushobozi buramutse bubonetse bwo kwitabira iri rushanwa, byaba ari ingenzi, kuri twe kuko ryadufasha kwitegura umwaka utaha w’imikino, turateganya kuba twazakoresha abakinnyi n’ubundi bazakinira ikipe muri shampiyona.”

Bagirishya Anaclet atangaza ko mu mwaka utaha w’imikino, APR HBC izaba yubakiye ahanini ku bakinnyi bakiri bato, akaba ari yo mpamvu barimo gukurikirana abana bakina mu makipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye, ariko barimo kurangiza.

Mu bigo by’amashuri barimo kurambagizamo abakinnyi bakina muri shampiyona birimo ADEGI, ES Kigoma, ES Munyove, College Inyemeramihigo, St Aloys, Nyakabanda na ES Urumuri.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.