Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Handball: APR HBC ifite intego yo kwisubiza igikombe cya shampiyona

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 16-02-2018 saa 07:09:57
Bagirishya Anaclet, umutoza wa APR HBC

Mu ikipe  ya  APR HBC baratangaza ko muri uyu mwaka w’imikino wa 2018, bafite intego zirimo gutwara igikombe cya shampiyona izatangira tariki 17 Gashyantare 2018.

Bagirishya Anaclet, umutoza wa APR HBC

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza mukuru w’ikipe ya APR HBC, Bagirishya Anaclet avuga ko nk’ikipe nkuru kandi igira intego buri mwaka, bafite intego muri uyu mwaka zirimo kongera kwisubiza igikombe cya shampiyona ya 2018.

Uyu mutoza yizera ko bazabigeraho bitewe n’uko muri iyi kipe ya APR HBC bagerageje kwiyubaka mu rwego rwo kwitegura neza uyu mwaka w’imikino aho basinyishije abakinnyi 5 bashya. Ati “Izi ni imbaraga twizeye ko zizadufasha guhagarara ku gikombe twatwaye kuko ni abana bato kandi bari basanzwe bakina shampiyona aho bigaga ndetse ubu bari guhabwa imyitozo ikaze” .

Abo bakinnyi 5 bashya barangajwe imbere na Umuhire Yves bakuye muri Police HBC, Muhumure Elysée  wavuye muri College Inyemeramihigo,  Akayezu Andrew wakiniraga ES Urumuri, Ntambara Jean de Dieu ndetse n’ umunyezamu Hakizimana Jean Claude bombi bavuye muri ES Kigoma.

Bagirishya Anaclet avuga ko uretse kuba ikipe ya APR HBC ishaka kwisubiza igikombe cya shampiyona, bashaka no kwisubiza igikombe k’irushanwa rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona “Carre d’As” ndetse by’umwihariko no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu karere k’Afurika  y’Iburasirazuba.

APR HBC yegukanye ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2017, birimo Carre d’AS, n’icy’Umurage Handball Trophy, izatangira imikino ya shampiyona ihura n’ikipe ya Nyakabanda ku itariki 18 Gashyantare 2018.

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.