Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Handball: ADEGI HBC barishimira umusaruro bagezeho muri shampiyona ya 2018

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 26-04-2018 saa 06:51:33
Niyokwizerwa Joel, umutoza wa ADEGI HBC wemeza ko bishimira umusaruro bagezeho muri shampiyona ya 2018

Mu ikipe y’Urwunge rw’amashuri rwa ADEGI Gituza y’umukino wa Handball “ADEGI HBC” baravuga ko bishimira umusaruro bamaze gukura muri shampiyona y’igihugu ya Handball mu kiciro cy’abagabo aho igeze ku munsi wayo wa 7.

Niyokwizerwa Joel, umutoza wa ADEGI HBC wemeza ko bishimira umusaruro bagezeho muri shampiyona ya 2018

Iyi ADEGI HBC ihagaze ku mwanya wa 3 n’amanota 11 mu mikino 6 imaze gukina. Irushwa na Police HBC ya mbere ku rutonde amanota 7, na APR HBC ya kabiri n’amanota 4 mu mikino 5.

Niyokwizera Joel, umutoza wa ADEGI yabwiye Imvaho Nshya ko yishimira uburyo ikipe atoza irimo kuzamuka mu rwego rw’imikinire ndetse ko badahagaze nabi no ku rutonde rwa shampiyona.

Urebye ubushobozi buke dufite, umusaruro tumaze kugira n’urwego rw’imikinire tugaragaza, nta bwo wabigaya, twebwe abatoza n’abakinnyi hari ibyo twishimira tumaze kugeraho ku kigero cya 60%”.

Uyu mutoza akomeza gushimangira ko muri uyu mwaka wabo wa kabiri bakina shampiyona, bagifite intego yo gusoreza muri bane ba mbere.

Ati Kugeza ubu tubara ko twakabaye dufite amanota 15, gusa nk’uko mubizi turategura ariko n’abandi baba bategura, kuba dufite intego yo gusoreza mu myanya ine ya mbere nta bwo bivuze ko dushaka kuba aba kane ahubwo dufite gahunda yo kuba twaza mu makipe atatu ya mbere”.

Niyokwizera avuga ko kugira ngo intego yabo bazayigereho  basabwa kuzatsinda nibura imikino 6 mu mikino 10 y’ikiciro kibanza ndetse no mu mikino  yo kwishyura bakazatsinda imikino 7, bityo bakaba bazasoza shampiyona bafite amanota 44.

Mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 7, wabaye tariki 22 Mata 2018, ADEGI yatsinzwe na APR HBC ibitego 30 kuri 22. Izakurikizaho imikino izahuramo na ES Kigoma HBC na Nyakabanda HBC izaba tariki 5 Gicurasi 2018.

ADEGI HBC ikinisha abakinnyi bakiri bato b’abanyeshuri, ikaba isanzwe yakirira imikino yayo ku kibuga giherereye mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo, muri shampiyona y’umwaka ushize basoreje ku mwanya wa 5.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.