24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Handball: Abatoza 25 batangiye amahugurwa azabahesha Licence C

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Feb 22, 2018

Kuva tariki 20 Gashyantare 2018, abatoza 25 baturutse mu makipe atandukanye bari mu mahugurwa  yo gushaka uruhushya rwo gutoza “Licence C”.

Abatoza 25 ubwo batangiraga amahugurwa

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri dore ko azasozwa tariki 05 Werurwe 2018 ari gukoreshwa  n’impuguke  yoherejwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Handball ku isi “IHF”, Yvon Laurans ukomoka mu Bufaransa.

Iyi mpuguke ije mu Rwanda inshuro ebyiri  dore ko yaje muri 2008 ubwo aba batoza bakoreraga “Licence D”  yatangaje ko ari byiza kuko muri aba batoza harimo abatoza amakipe ndetse n’amashuri kandi ari ho bahera  bategura abakinnyi .

Yvon Laurans yakomeje avuga ko bagiye gukorana kugira ngo azamure urwego rwabo. Ati:“Kugira ngo ubone umusaruro mwiza ni uko uba ufite abatoza beza”.

Impuguke ya IHF, Yvon Laurans ari we ukoresha amahugurwa

Umwe mu batoza bari muri aya mahugurwa, Munyangondo  JMV akaba asanzwe atoza muri APR HBC yatangaje ko  aya mahugurwa ari meza kuko azabafasha kuzamura urwego rwabo ndetse bazamure n’urwego rw’abakinnyi batoza.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda “FERWAHAND”, Utabarutse Theogene  yavuze  ko bashimira  cyane abafatanyabikorwa batumye aya mahugurwa aba barimo Minisiteri y’umuco na Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda.

Abatoza bari barimo kwerekwa bumwe mu buryo bwo gutoza

Yakomeje avuga ko ari ubwa mbere aya mahugurwa abereye mu Rwanda ko nta batoza bari bafite izi Licence C. Ati:“Tugiye kugira abatoza  bari kuri uru rwego rwo hejuru  urumva ko  ikipe y’igihugu    izaba ibonye abantu bategura abakinnyi bakagera  ku rwego rwo hejuru”.

Ubusanzwe abatoza  bose bari bafite Licence D uretse 3 barimo Ngarambe Francois Xavier, Ntabanganyimana (Police HBC)  Bagirishya Anaclet (APR HBC) bafite izisumbuyeho ziri ku rwego mpuzamahanga.

Abatoza  25 bari mu mahugurwa

Turatsinze Dismas (Police HBC), Munyangondo JMV (APR HBC), Mudaharishema Sylvestre (ES Kigoma), Nyambizi Etienne (EAV Mayaga), Ndayisaba Sadi (College de Gisenyi), Ryabonyende Guillaume (ES St Vincent), Kanyarwanda Emmanuel (GS Rambura), Niyokwizerwa Joel (ADEGI), Ndagijimana Dieudonne (Nyakabanda), Muhirwa Nkusi Ezechiel (Inkumburwa), Sindayigaya Aphrodis (TSS APPEGA), Ngirimana Jean Pierre (GS Mwendo), Hategekimana Bernard (GS Gitwa), Ntibwirizwa Alexis Chance (GS Nyinawimana), Nzabanterura Didace (GS Muhazi), Nyirimanzi JMV (GS Mugina), Kazuwitonze Gisele (IPRC West), Mwiseneza Innocent (IPRC West), Musanganire Dieudonne (IPRC West), Murenzi Theophile (EP Zaza B), Nzabikunze Alexis (TTS Mutenderi), Nkundiye Ildefonse (GS Kigina) na Mutarambirwa Claude (GS St Aloys).