Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Hamissa Mobetto yasohoye indirimbo nshya

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 19-11-2018 saa 15:44:20
Hamisa Mobetto

Hamissa Mobetto wabyaranye n’icyamamare Diamond Platnmuz yasohoye indirimbo nshya yitwa « Tunaendana », bisobanuye ngo Turaberanye.

Ntiyavuze uwo yabwiraga ayo magambo, ariko ayisohoye mu gihe afite umukunzi mushya.

Hamisa Mobetto n’umukunzi we mushya, aherutse kumumurikira abamukurikira kuri Instagram

Iyi ndirimbo Mobetto yayisohoye mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho, mu gihe cy’umunsi umwe rukumbi imaze kuri Youtube ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 349.

Mobetto asohoye  iyi ndirimbo kandi nyuma y’uko indirimbo yari yabanje gusohora  yitwa «  Madam hero ».

Mu bagore babyaranye na Diamond Platnmuz, Mobetto ntabwo ari we uririmba  gusa kuko na Zari Hassan babyaranye abana 2 na we afite indirimbo  zirimo iyitwa « Hotter than them », “Toloba”, « Nkaaba » n’iyitwa « Oliwange ».

N’ubwo aba bagore bombi bakundanye na Diamond Platnmuz bakaza no kubyarana na we ubu bombi nta n’umwe agifata nk’umukunzi we.

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.