Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Hamaze gutangwa ibirego 162 356 hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 19, 2018

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikomatanyije bwiswe IECMS bufasha abaturage gutanga ibirego binyuze mu ikoranabuhanga. Ushinzwe ikoranabuhanga mu rukiko rw’Ikirenga avuga ko hamaze gutangwa ibirego 162 356 bukoreshejwe kuva 2016.

Mutabazi Harrison Umuvugizi w’Inkiko (Foto Twagira W.)

Mutabazi avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bumaze gufasha abaturage kubona ubutabera bwihuse badakoze ingendo, aho bumaze kwitabirwa n’abaturage ku kigero cya 100% mu gihugu hose.

Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu rukiko rw’Ikirenga Fred Kashemeza, avuga ko kuva  iryo koranabuhanga ryatangira muri Mutarama 2016,  hamaze gutangwa ibirego 162 356  birimo ababuranyi 294  754, ibi birego bikaba bitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku kibazo cy’abaturage batize batazi gusoma no kwandika, byagora  gukoresha iryo koranabuhanga, n’uburyo  babyitwaramo,  bashaka serivise z’ubutabera,  avuga ko  gahunda yo gutanga ibirego abaturage babifashwamo n’abakozi ba   MAJ.   Ati “Twahuguye abantu babafasha gutanga ibirego, bakorera mu mazu agurisha ikoranabuhanga rya murandasi ‘cyber café’ mu gihugu bose hamwe n’abunganizi basanzwe babatangira ibirego.”

Mu nzitizi  nke kugeza ubu  ziri muri iyo gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga rya  IECMS,  ni ibirebana  no kubona ibikoresho byose by’ikoranabuhanga bikenewe kuko bigendana n’amikoro ahari.

Ku kibazo cy’abakoresha cyane ubwo buryo nibura kurusha abandi,  n’uturere baturukamo,  n’impamvu yabyo,  yagize ati “Ingano y’ikoreshwa rya sisitemu iterwa n’abatanga ibirego byinshi aho baturuka. Uturere tugenda turushanwa imanza bitewe n’ubwoko bw’ibirego abaturage batanga.  Agaragaza imbonerahamwe yerekana ko Gasabo ariko karere kakiriye ibirego byinshi bingana na 32 793.

Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi, Kamere Emmanuel, asanga uburyo bushya bw’ikoranabuhanga, bumaze gufasha mu gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze, ku buryo bitagisaba ko ababuranyi batonda  imirongo  buri gihe ku rukiko basaba amakuru arebana n’imanza zabo.

Ati  “Gutanga ibirego ubu cyarakemutse nubwo hakiri akabazo k’abatanga ibirego bifuza kuburana amahugu bashaka guhuguza imitungo bagenzi babo.

Muri  rusange,  ibyo IECMS ifasha abaturage, ituma ababuranyi bamenya amatariki yo kuburana   batiriwe baza ku rukiko  nko kumenya itariki yo kuburanisha, kwimura iburanisha, kugura kopi n’ibindi.”

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu rwego rwa Afurika mu gutangira gukoresha iri koranabuhanga rya IECMS, aho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yabiherewe igihembo.

Ikoranabuhanga rya IECMS, ryatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe,   kugira ngo imirimo ihuzwe bityo ibashe kwihuta gutanga servise zijyanye n’ubutabera ku baturage.