Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Hakozwe isuzuma ribanza ku bagize amatsinda yatangijwemo gahunda ya siporo

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 27, 2019

Umuryango wa Special Olympics Rwanda wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze mu mikino, wakoze isuzuma rya mbere (Fitness Survey) ku bantu (4), bagize amatsinda yashyizweho hagamijwe gukangurira imiryango y’abafite ubumuga  gukunda no gukora siporo akaba ari muri gahunda yiswe “Fit Family Project”.

Iki gikorwa cyabaye tariki 21 na 22 Kamena 2019,  hasuzumwa abagize amatsinda atandukanye babarizwa mu marerero yita kuri abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ari yo Amizero Center (17), ibarizwa mu Busanza  ndetse na Umwana nk’abandi, riherereye i Nyamirambo (14).

Ndayishimiye Gilbert ukuriye iyi gahunda ya Fit Family Project asobanura ko iki gikorwa cyo gusuzuma aba bantu bagize aya matsinda yo mu miryango y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, kiba kigamije kureba uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’uko batangira gukora siporo.

Ati “Twakoze isuzuma rya mbere, aho twari tugamije kureba uko ubuzima bw’aba bantu bagize aya matsinda buhagaze mbere y’uko batangira igikorwa nyiri izina cya siporo. ”

Akomeza avuga ati : “Mu byo dusuzuma birimo  umuduko w’amaraso, uko umutima ukora, indeshyo, ibiro, bityo bikadufasha kureba niba siporo tuba twarababwiye gukora bihura ku buryo nta kibazo yahura nacyo. ”

Ndayishimiye avuga ko aya makuru bagenda bakusanya azabafasha ubwo bazaba basoza iki gikorwa kuko bagomba kuzaba bafite inyandiko yuzuye ku buzima bwa buri muntu witabiriye iyi gahunda yo gukora siporo.

Mu mabwiriza agenga iki gikorwa cya siporo ni uko, buri tsinda riba rigizwe n’abantu 4, barimo abantu 3 badafite ubumuga bwo mu mutwe n’umwe ufite ubumuga bwo mu mutwe, bakaba bakora siporo nibura inshuro 3 mu cyumweru bagakora iminota 30.

Iri suzuma rya mbere, rikaba ryari ryarabimburiwe n’igikorwa cyabaye mu ntangiriro za Kamena 2019, aho iyi miryango y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe ibarizwa muri aya marerero yombi, yabanje gusobanurirwa uko iyi gahunda ya siporo izajya ikorwa n’akamaro kayo ku buzima bwabo ndetse bahabwa n’ibikoresho bitandukanye bazifashisha.

Biteganyijwe ko nyuma y’ibyumweru 6, hazakorwa irindi suzuma rya kabiri, rizaba rigamije noneho kureba impinduka zabayeho ku buzima bw’abagize aya matsinda nyuma yo gukora iyi siporo.

Uyu mushinga wa “Fit Family Project”, watangiye mu Rwanda mu ntangiriro za 2018, ugamije gushishikariza ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo bakunde siporo ahanini bihereye mu miryango ndetse bakire neza uwo muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Mu mwaka ushize wa 2018, iyi gahunda ya “Fit Family Project”, yakorewe mu marerero abiri yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe ari yo Amizero Center ibarizwa i Gikondo ndetse na Hirwa Iwanyu y’ i Nyamirambo.

Umwe mu bana bakorewe isuzuma mu kigo kita kubana bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cya Izere Mubyeyi