Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Hakomeje kuba impinduka muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya Feb 5, 2018

Ubwo mu ijoro ryo ku ya 3 Gashyantare 2018 i Kigali ahazwi nko muri Expo Ground  abakobwa 35 bari batsinze mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bahatanaga  harebwa 20 bahiga abandi, babajijwe ibibazo mu Kinyarwanda gusa bitandukanye n’uko indi myaka yatambutse byagendaga.

Abakobwa 20 batsinze, Friday James wari umusangiza w’amagambo abari hagati

Buri mukobwa nk’uko bari benshi yanyuraga imbere y’akanama nkemurampaka agasabwa gufata inimero aho zari zashyizwe yamara kuyifata akabazwa ikibazo kijyanye n’iyo nimero.

Igikorwa cyo kubabaza ibibazo  cyabaye nyuma y’uko abakobwa bari bamaze kwiyereka abari bagiye kureba ibirori. Imyiyereko yabo yaranzwe n’imyambarire inyuranye ndetse n’imitambukire iranga abahatanira ikamba rya Nyampinga cyangwa abanyamideli.

Urusaro Carine (Uwa mbere uvuye ibumoso), Isheja Sandrine (Hagati) na Havugimana Francine bari bagize akanama nkemurampaka

Uwitwa Ndahiro Uwase Liliane we waje no gutsinda kuko yari yatowe cyane hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi kuri telefone ngendanwa yari yambaye ikanzu igaragaramo amabara yose agize ibendera ry’u Rwanda.

Buri mukobwa yabaga yitwaje abamufana

Ku rundi ruhande kubera ukuntu mbere y’uko batangira kubazwa abari bagiye gushyigikira buri mukobwa basakuzaga mu rwego rwo gufana, Isheja Sandrine yafashe ijambo asaba ituze kugira ngo batabuza amahirwe abo  bari bagiye  gushyigikira babazwa ibibazo ntibabashe kubyumva.

Yagize ati “Dusabe ituze riranga Abanyarwanda riranga ubupfura bw’Abanyarwanda kubera ko uko murimo kuvuza induru bishobora gutuma umukobwa atumva ikibazo bamubajije cyangwa akirara avuga ko yamaze gutsinda”.

Mu bibazo byabajijwe,  uwitwa  Umunyana Shanittah yabajijwe icyo yasubiza umwana muto  aramutse amububajije icyo   umuco ari cyo avuga ko yamubwira  ko umuco ari wo uranga igihugu.

Yasobanuye ko Umunyarwanda nyawe akwiye kurangwa n’ubupfura ndetse n’ubutwari yongeraho ko kurangwa n’ibyo bintu byombi   ari  cyo  yasaba   uwo mwana waba amubajije ikibazo.

Buri mukobwa yabajijwe ibibazo

Neema Nina yabajijwe impamvu ingagi mu Rwanda zihabwa agaciro cyane avuga ko ari uko ku Isi hose ziboneka hake akaba ari ubukungu bukomeye bukomeza  kwinjiriza u Rwanda amadovize.

Yagize ati “Impamvu mu Rwanda ingagi zihabwa  agaciro ni uko ku Isi  ziboneka ahantu hake akaba ari amahirwe dufite kuba dufite ubwo bukungu budapfa kuboneka ahantu hose”.

Usanase Shamim na we wahatanaga yabajijwe ikibazo kijyanye n’abakobwa mu Rwanda batwara inda zitateganyijwe avuga  ko icyo yumva cyakorwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke ari uko  ababyeyi na Leta barushaho kuganira n’abana b’abakobwa.

Kubazwa kw’abakobwa bose muri rusange kwasojwe saa mbiri z’ijoro zirengaho iminota 58 akanama nkemurampaka kariherera kagaruka mu cyumba ibirori byaberagamo  saa tatu n’iminota  46 .

Hakurikiyeho kuvuga abatsinze bahera kuri Uwase Ndahiro Liliane watsinze kubera gutorwa cyane akaba yari yatowe inshuro 56 500 hagendewe ku butumwa bwa telefone ngendanwa.

Abandi nyuma basomwe na Friday James wari umusangiza w’amagambo (MC)  ni  Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Munyana Shemsa, Umuhoza Karen, Umuhire Rebecca, Ishimwe Noriella, Iradukunda Liliane, Uwase Fiona, Irakoze Vanessa, Umutoniwase Anastasie, Dushimimana Lydia, Ingabire Belinda, Ingabire Divine, Uwonkunda Belinda, Umutoniwase Paula, Uwineza Solange, Mushambokazi Jordan, Nzakorerimana Gloria na Umutoni Charlotte.

Abakobwa bose bahise berekeza mu mwiherero muri Golden Tulip Hotel i Nyamata ibirori byo gutora nyampinga 2018 bizaba ku ya 24  Gashyantare  2018 muri Kigali Convention Centre.

Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017 wari witabiriye ibyo birori yavuze ko uburyo abakobwa basubizaga ibibazo  bwari bushimishije.

Ibyagendeweho mu gutanga amanota, Urusaro yavuze ko ari uburanga bwari bufite amanota 30, ibisubizo umukobwa yatangaga byari bifite amanota  40 n’uburyo yabisubizaga bikaba byari bifite amanota 30.

Urusaro Carine, Isheja Sandrine na Uwera Havugimana Francine ni bo bari bagize akanama nkemurampaka.