Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Hakomeje gushyirwa ingufu muri gahunda mbonezamikurire

Yanditswe na RUTAYISIRE EMILE

Ku ya Jun 18, 2018

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ubushake kandi igashyira ingufu mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, binyuze muri gahunda zitandukanye nk’igikoni cy’umudugudu aho ababyeyi basobanurirwa bakanerekwa uko hategurwa indyo yuzuye.

Nyuma yo kwereka ababyeyi uko bateka indyo yuzuye abana bose bari aho baragaburiwe

Ni muri urwo rwego umushinga USAID-Twiyubake ukomeje ibikorwa byo gushyigikira gahunda y’imbonezamikurire, bityo bikunganira Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda za serivisi z’ibigo mbonezamikurire (ECD).

Uwo mushinga ukora ubukangurambaga mu kwigisha ababyeyi kwita ku bana babaha indyo yuzuye na bo batiyibagiwe.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, , aho umushinga USAID-Twiyubake   mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndera bari kumwe na Hoteli Grand Legacy, baganirije ababyeyi bababwira uburyo umwana agomba kwitabwaho mu gihe k’iminsi 1000, bivuze kuva agisamwa kugeza avanywe ku ibere.

Ababyeyi bakanguriwe kwita ku mwana akiri mu nda

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umutesi Viviane ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kibagabaga, yabwiye ababyeyi ko ubuzima bw’umwana bwitabwaho umubyeyi agisama, ari ho umubyeyi agomba kwita ku buzima bwe arya indyo yuzuye kuko igira impinduka nziza ku buzima bw’umwana atwite. Yabibukije uko bavanga amafu kugira ngo bage baha abana igikoma gifite intungamubiri zose umubiri ukeneye.

Abana bose bahawe ifunguro ryujuje ibisabwa ngo ribe ryuzuye

Umutesi kandi yababwiye ko umwana yonswa amezi 6 ntacyo umuvangiye, kandi yatangira no guhabwa imfashabere nabwo agakomeza kumwonsa nibura imyaka 2 bitabuza ko n’uwashobora kurenza iyo myaka ko yabikora.

Umujyanama w’ubuzima Musabyimana Epiphanie, yavuze uko bateka indyo yuzuye, agira ati: “Indyo yuzuye igomba kuba igizwe n’ibiterambaraga bigizwe n’ibinyamafufu, ibyubaka umubiri bigizwe n’ibinyamisogwe n’ibikomoka ku matungo ndetse n’ibirinda indwara bigizwe n’imboga n’imbuto”. Yakomeje abibutsa kujya bita ku turima tw’igikoni kandi abashimira ko buri rugo muri Ndera ruba rufite akarima k’igikoni bigatuma abana batagwingira cyangwa ngo barware bwaki.

Abakozi ba Hotel basobanuriye abari aho uburyo bateka indyo yuzuye, aho kandi bakaba bari bafite imfashanyigisho (ibiribwa), ku buryo bagaburiye indyo yuzuye abana bose bari aho.

Umwana wese afite uburenganzira bwo kwitabwaho mu bijyanye n’imirire kuva agisamwa

Habineza Blaise ushinzwe ubuzima, isuku n’isukura mu Murenge wa Ndera wari uhagarariye Umurenge wa Ndera, yatangaje ko n’ubwo wateka neza gute ariko ibyo uteguye ntubikorane isuku nta cyo bikumarira, abashishikariza kugira isuku y’ibyo bateka, aho bari ndetse no ku mubiri wabo.

Umukozi wa AEE (Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda) Simeon Uwiringiye yibukije ababyeyi ko nibatita ku ndyo y’abana babo bazabyara abana ntibagire ubwenge ndetse bikabaviramo kugwingira no kwibasirwa n’indwara ziterwa n’indyo ituzuye.

Uwiringiye yaboneyeho gushimira umushinga USAID-Twiyubake, uburyo ufasha ababyeyi n’abana ugamije ko abana bagira ubuzima bwiza, ashima ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndera n’ababyeyi bari bitabiriye uwo muhango.