Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Hakizimana yemeza ko kwigisha abana gukina Basketball bimaze gutanga umusaruro

Yanditswe na admin

Ku ya 07-11-2017 saa 10:05:14
Ubwo Hakizimana Lionel yakoranaga siporo n'abana ku kibuga cya Club Rafiki kiba i Nyamirambo

Hakizimana Lionel usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC n’ikipe y’igihugu akaba amaze iminsi muri gahunda yo kwigisha abana gukunda no gukina umukino w’intoki wa Basketball mu bice bitandukanye by’igihugu arahamya ko bimaze gutanga umusaruro mwiza kuva abitangiye mu mwaka ushize wa 2016.

Ubwo Hakizimana Lionel yakoranaga siporo n’abana ku kibuga cya Club Rafiki kiba i Nyamirambo

Ibi yabitangaje nyuma yo gukoresha imyitozo abana baturiye ikibuga cya Club Rafiki giherereye i Nyamirambo hamwe mu hazamukiye abakinnyi bakomeye muri Basketball y’u Rwanda mu gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017.

Hakizimana  waciye mu ikipe ya Espoir BBC yabwiye Imvaho Nshya ko iyi gahunda yo kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze mu mukino wa Basketball  byabafashije kwitabira no gukora siporo ari benshi.

Avuga ko bigaragarira mu kuba aba bana bafite ubushake budasanzwe bwo gukora siporo ugereranyije n’igihe gishize. Ati “Ubona abana bitabira ari benshi ndetse bafite ubushake bwinshi cyane, hari nabo mbona banyandikira bifuza ko habaho umwiherero wa bose, ukabona ko hariho ubushake kuruta mu minsi ishize aho abana wasangaga bari mu miziki batagikora siporo”.

Hakizimana atangaza ko kwigisha ubumenyi abana bakiri bato umukino wa Basketball ndetse no kuwubakundisha bifite umumaro ukomeye kuko ushobora kazabageza kure cyane ndetse ukaba wababera umwanya mwiza wo gufungurirwa imiryango y’ubuzima bwabo mu minsi iri imbere.

Asaba ababyeyi gukangurira abana babo gukora siporo byanashoboka bakabashakira aho bahurira na bagenzi babo. Ati “icyo nabasaba ni uko bakangurira abana gukora siporo muri rusange ndetse byaba bishoboka bakabageza aho abandi bana baba bari bakina”.

Hakizimana Lionel afatanyije na Ruhezamihigo Hamza wabaye kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ari na we watangije gahunda yo kwigisha no gukundisha abana gukina umukino wa Basketball, muri uyu mwaka wa 2017 bayitangiriye  ku kigo cy’amashuri  cya New Life Christian Academy”  mu Karere ka Kayonza.

NKOMEJE GUILLAUME

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.