Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Hakenewe Miriyari 265$ buri mwaka mu kurandura ubukene n’inzara – FAO

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 19-07-2019 saa 13:24:38
Gualbert Gbehounou asanga hakwiye kongerwa ishoramari rihagije mu buhinzi kugira ngo harandurwe ubukene n'inzara mu batuye Isi (Foto James R)

Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi FAO, ishami ry’u Rwanda, Gualbert Gbehounou, yatangaje ko ikibazo k’inzara muri Afurika kiri ku yindi ntera, hakaba hakenewe amadorari y’Amerika angana na miriyari 265 buri mwaka kugira ngo Isi igere ku ntego z’Iterambere rirambye (SDGs, 2030), by’umwihariko iya mbere n’iya kabiri zo kurandura ubukene n’inzara hagerweho kwihaza mu biribwa.

Intego ebyiri za mbere mu ntego 17 za gahunda y’Iterambere rirambye Isi igenderaho kugeza mu 2030, iya mbere ivuga ko hazaba haranduwe ubukene mu buryo bwose bubaho aho ari ho hose, iya kabiri igasaba kurangiza ikibazo k’inzara abantu bakihaza mu biribwa no kuzamura imirire myiza bigatuma hagerwaho ubuhinzi burambye.

Gbehounou yabitangaje ubwo mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama irimo kwiga ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’ubuhinzi na polotiki zigamije guteza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo muri urwo rwego.

Gbehounou yavuze ko kuva mu myaka ine ishize, Isi yugarijwe kandi irebwa n’uko inzara iri kwiganza; ubukene burimo kugira ingaruka ku barenze kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi kandi urugamba rwo kurwanya ihindagurika y’ibihe ruri kugenda gahoro.

Yavuze ko kugira ngo ikibazo cyumvikane neza, mu 2017 abaturage barenze miriyoni 821 ku Isi batigeze babona ibyo kurya bihagije, abangana na miriyari ebyiri bagize ingaruka zo kubura intungamubiri mu biribwa. Ati “Ni indi sura y’inzara yihishe ugendeye ku mirire mibi.”

Yavuze ko nubwo hari iterambere ryagezweho muri rusange mu myaka irenga icumi ishize, ariko hakiri urugendo rurerure rwo kugenda mu rugamba rwo kurandura inzara, kugera ku mutekano no kugaragaza ubwoko bwose bw’imirire mibi mu rwego rw’ibiribwa ku Isi bikenewe, aho bibarwa ko ikibazo kizazamuka ku kigero cya 50% mu 2050 niba nta gikozwe.

Yavuze ko ikibazo cyo gukora ibiribwa bizahaza abaturage hagendewe ku muvuduko w’ubwiyongere bwabo gikwiye kurebwa mu buryo bw’umusaruro ariko hakongerwa ishoramari mu buhinzi mu buryo budaheza kuri bose.

Ati “Nk’uko mushobora kuba mubizi, bibarwa ko ku Isi hose hakenewe ishoramari ryisumbuye ringana n’amadorari y’Amerika miriyari 265 buri mwaka kugira ngo tugere ku ntego ebyiri za mbere z’iterambere rirambye SDGs, zo kurandura ubukene n’inzara; kandi miriyari 140 z’amadorari y’Amerika zikwiye gushyirwa mu buhinzi bwo kuzamura icyaro.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Senateri Tito Rutaremara yasobanuriye abanyamakuru ko iyo ntego yaturutse mu bitekerezo by’ibihugu, bibyemeranyaho ariko buri kimwe kikagira n’uburyo bwihariye bwacyo bwo kugera kuri iyo ntego.

Ati “Mu Rwanda ubundi nta nzara igihari nk’iyo ngiyo; buriya kutagira inzara nta bwo bivuze kurya neza, habaho kugira ngo abantu bazabeho neza, barye neza. Twarabivuze hariho igwingira, burya ushobora kuba wenda udashonje ariko hakaba igwingira iyo abantu batarya ibiryo biboneye, ariko cyane cyane noneho no gutera intambwe uretse ibyo byo kurya neza no gutera intambwe yuko ibyo abantu bahinze babibyaza umusaruro ubyara ibindi, ibyo bindi bikagura ibyangombwa ku buryo umusaruro wajya uboneka uri hejuru, ukihaza mu gihugu.”

Umugabane w’Afurika usabwa ishoramari rihagije mu rwego rw’ubuhinzi mu rwego rwo kurandura ubukene no kwihaza mu biribwa ariko himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore hibandwa ku kongerera umugore ubushobozi kuko abarenga 80% by’abatanga umusaruro w’ubuhinzi muri Afurika ari abagore kandi bo mu byaro, umugabane nawo ubwawo ukaba wiganjemo abagore ku kigero kirenga 52% bya miriyari 1.2 batuye uwo mugabane.

Gualbert Gbehounou asanga hakwiye kongerwa ishoramari rihagije mu buhinzi kugira ngo harandurwe ubukene n’inzara mu batuye Isi (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.