Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Hakenewe miliyari ijana mu kwimura abatuye mu manegeka

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Oct 13, 2018

Ibarura ryakozwe ryagaragaje ko imiryango isaga 35 000 ari yo ituye mu manegeka, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA).

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RHA, Kampayana Augustin, yatangaje ko hakenewe amafaranga miliyari ijana yo kubakira no kwimura abagituye mu manegeka.

Kampayana yabitangarije i Kigali, kiganiro cyahuje RHA yari ahagarariye, hamwe n’Ikigo k’Igihugu k’iteganyagihe, n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi MIDAMAR, mu rwego rwo gusobanura ingamba n’ibigiye gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, cyatangiye uyu munsi ku itariki 13 Ukwakira kugeza 19 Ukwakira 2018, ku nsanyamatsiko igira iti “Dukumire ibiza tugabanye igihombo bidutera.”

Kampayana yagarutse ku ngengo y’imari ikenewe kugira ngo abatuye mu manegeka cyane kuruta abandi bimurwe bage ahantu hadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, asobanura ko aho bazashyirwa hazaterwa ibiti, bigatanga umwuka mwiza mu migi.

Yagaragaje n’umwihariko w’uko ku ikubitiro hari umushinga munini wa RHA irimo kwitegura kwimura imiryango isaga 250, ituye ahantu hameze nabi cyane kuruta abandi hahanamye yo mu Karere ka Nyarugenge.

Uwo mushinga uzakorwa muri uku Kwakira ukazatwara miliyari 6 n’igice zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’ubu hakenewe miliyari zisaga ijana, yo kubakira imiryango 35 000, ituye mu manegeka nkuko ibarura ryabigaragaje. Icyakora kugeza ubu hari imiryango igera kuri 250 yo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ikennye kandi ituye ahantu hameze nabi kurusha abandi bose, hari miliyari 6 n’igice igenewe kububakira kandi ingengo y’imari yarabonetse bazubakirwa vuba, ndetse muri iki cyumweru hazakorwa ubukangurambaga ku buryo hari n’abandi bazubakirwa bazashyirwa mu midugudu y’ikitegererezo ahari ibikorwa remezo byose by’ibanze bikenerwa.”

Ku birebana n’abahuye n’ibiza badafite aho kuba heza, Kampayana avuga ko RHA ku ngengo y’imari yayo ya 2018 bateganyije amafaranga miliyari 15 azafasha gutuza neza abahuye n’ibibazo by’ibiza mu gihe cyashize.

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Semafara John, yizeza ko ikigo ayobora kizagira uruhare mu birebana no gutanga amakuru yizewe kandi ku gihe hagamijwe kwirinda ibiza nk’inkuba, imvura n’inkubi y’umuyaga bidasanzwe, imvura irimo urubura, n’ibindi byateza ibiza, cyane ko ngo 80% by’ibibazo bikomoka ku biza biva ku miterere y’ikirere.