Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Hakenewe ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge-CP Badege

Yanditswe na DOSI JEANNE GISELE

Ku ya Mar 27, 2018

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, avuga ko hakenewe ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no gufatanya n’inzego zose mu rwego rwo kuziba amayira ku babyinjiza mu gihugu.

Ikibazo k’ibiyobyabwenge giteye inkenke mu byiciro bitandukanye by’abantu kuko bagenda bafatirwa mu bikorwa byo kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubikoresha. CP Theos Badege avuga ko Polisi y’u Rwanda igira gahunda ihoraho yo kumenya ababyinjiza, inzira binyuramo n’amayeri akoreshwa mu kubyinjiza mu gihugu.

CP Theos Badege,Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ,avuga ko hakenewe ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ati: “Polisi y’u Rwanda igira gahunda ihoraho yo kemenya ababyinjiza, inzira binyuramo n’amayeri akoreshwa n’ababyinjiza, ababafasha cyane abafite imodoka, ibyuho bigaragara ku mipaka ya Goma, Rubavu na Kirehe.”

Kenshi abagore bafatwa bahetse ibiyobyabwenge ku uryo utapfa kubatandukanya n’uhetse umwana, kuko baba banashyizeho ibitambaro bisanzwe bikoreshwa mu guheka abana, hari n’ababyambara ku nda ku buryo ubabonye ugira ngo baratwite.

CP Theos Badege avuga ko abagore bakoreshwa mu kwinjiza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kuko baba bakeka ko umugore atakorakorwa kuko afatwa nk’umubyeyi. Ati: “Abagore barakoreshwa cyane mu kwinjiza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kuko baba bumva ko nta we uri butinyuke kubakorakora bakeka ko afatwa nk’umubyeyi, kuko no mu muco wacu hari ukuntu wubaha abagore. Nk’ejobundi i Rubavu umugore yavuze ukuntu yarwinjizaga yarwihambiriye ku nda ubundi akaruryamaho akarwogana mu mazi urumva ko bibabaje.”

Yongeyeho ko akenshi usanga abagore bafatirwa muri ibyo bikorwa bahita bavuga ko bashutswe ndetse batari bazi n’ibyo batwaye nyamara ngo baba babeshya kuko babikora babizi.

CP Badege avuga ko kurwanya ibiyobyabwenge atari akazi ka Polisi cyangwa izindi nzego zishinzwe umutekano, ahubwo ko ari igikorwa gihuriweho na buri wese mu kuba ijisho ry’umuturanyi.

Ati: “Hari ikintu usanga kidasobanutse aho usanga hari amasaha agera abantu bagahererekanya ibintu utamenya mu rugo rw’umuntu bugacya akirirwa aryamye, umuturanyi akwiye kwibaza ati ese uyu muntu ni umuzamu, ni umuganga ukora ijoro, ni iki? Uko gukeka ni ko kuduha amakuru bigatuma tubafata.”

CP Badege yongeyeho ko gahunda yo kuba ijisho ry’umuturanyi ikomereza mu bihugu by’abaturanyi nk’ibifite imikoranire ituma bakorana harimo na Tanzania, kuko bazi neza ko ibiyobyabwenge ariho bituruka, akaba ari yo mpamvu Polisi y’u Rwanda ikorana n’inzego z’umutekano muri ibyo bihugu mu gukora amarondo mu Kagera, ikindi ngo harimo no gufunga isoko babiguramo kuko batabona aho babigura ntibabizana.

Ubwo yasozaga inama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 15, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibiyobyabwenge ari icyorezo.

Ati: “U Rwanda nta bwo ari ikirwa, ibiyobyabwenge ni icyorezo kiri hose ku Isi yose dusabwa kurwanya duhereye mu bato n’abakuru. Tugomba kubirwanya ku buryo bubiri, kubikumira bitarinjira mu Rwanda, no kurwanya ibyageze mu gihugu. Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho, tunigisha kuko bitari mu ndangagaciro zacu. Dukwiye gufata umwanya wo kubirwanya kuko ibiyobyabwenge ni imungu imunga buri kintu cyose uhereye ku bantu, bikagera ku byo twubaka tutabirwanyije uko bikwiye.”

Mu gitabo cy’amategeko ahana uwafashwe akwirakwiza, acuruza cyangwa anywa ibiyobyabwenge, ahanwa n’ingingo ya 593-594 iteganya ibihano kuva ku myaka 2  kugeza ku 10 biturutse ku kiciro k’ibyo yakoze, bikanagera kuri miliyoni 10 z’ihazabu. Kikaba kinahanwa nk’icyaha gitera ibindi, nk’aho usanga umuntu yahohoteye mugenzi we, amakimbirane mu miryango n’ibindi byaha biturutse ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge