Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Hagiye kumenyekana umuyobozi mushya wa FERWAFA

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 31, 2018

Uyu munsi tariki 31 Werurwe 2018 ni bwo hateganyijwe amatora ya Perezida mushya w’ishyirahamwe  ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”.

Aya matora aratangira saa munani (14h00) muri Lemigo Hoteli aho abanyamuryango ba FERWAFA bagomba guhitamo ugomba kuyobora mu myaka 4 iri mbere. Abakandida babiri  ari bo Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène  na Rurangirwa Louis ni bwo bahatanira uyu mwanya.

Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène

Rurangirwa Louis

Tariki  31 Ukuboza 2017  ni bwo aya matora yasubitswe nyuma y’aho  uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita  Vincent De Gaule akuriyemo Kandidatire hanyuma Rwemarika Felicite  bari bahanganye ntabashe kugira amajwi asabwa. Nyuma komisiyo y’amatora igafata umwanzuro ko amatora azasubirwamo tariki 31 Werurwe 2018.

Mu gusubukura aya matora, Rwemarika Felicite    wari usanzwe aba muri komite ya FERWAFA ashinzwe umupira w’abagore ubu akaba ari Visi Perezida wa  Komite Olempike y’u Rwanda nta bwo yongeye kwiyamamaza ahubwo  hiyamaje Rurangirwa Louis akaba ahanganye na Rtd Brig Gen Sekamana.

Rtd Brig Gen Sekamana asa n’uwatunguranye cyane kuko  bisa n’aho atigeze yitegura cyangwa ngo abishyira muri gahunda ibyo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kuko  yahise afata  ibintu byose byari byeteguwe na Nzamwita Vincent De Gaule wakuyemo kandidatire ashinjwa  guha ruswa bamwe mu banyamuryango ngo bamutore.

Uyu mukandida unahabwa amahirwe yakomeje imigabo n’imigambi ya Nzamwita Vincent De Gaule ndetse anagumana na komite yaketsweho kwakira ruswa ngo itore Nzamwita Vincent De Gaule.

Aba  bakandinda  bombi hari byinshi bahuriraho bazakora nibatorwa birimo kuvugurura amategeko, kuzamura umupira w’abana n’abagore  ndetse no gukora igenamigambi riganisha ku iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Inteko itora ya FERWAFA  igizwe n’abanyamuryango 53 bivuze ko utsinda agomba kuba afite byibura amajwi 27.