Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Hagiye kuburanishwa imanza 117 z’ibyaha bya ruswa

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Feb 13, 2018

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yatangaje ko muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko hagiye kuburanishwa imanza zirebana n’ibyaha bya ruswa bigera ku 117. Zimwe muri izo manza zikaba ari iziregwamo abashoferi n’abatanze ruswa mu nzego z’ibanze, n’izindi.

Prof. Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Foto James R)

Prof. Rugege yabivugiye ku kicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko zo mu Rwanda, aho inzego zose zasabwe  guhagurikira kurwanya ruswa nk’icyaha kimunga ubukungu bw’igihugu.

Prof. Rugege yavuze ko ubu imanza za ruswa zizaburanishwa mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa ari 117. Naho ku birebana nuko icyaha cya ruswa cyari gihagaze imyaka 3 ishize nuko kimeze ubu mu 2018, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko akurikije imbaraga inzego zose zashyize mu kurwanya ruswa kigenda kigabanuka kuko ngo mu mwaka wa 2015, abakozi b’inkiko batanu ari bo basezerewe mu kazi bazira icyaha cya ruswa mu gihe mu mwaka wa 2016 ari 3  mu  2017 yari 1.

Akomeza agira ati  “Nk’ubu  zimwe mu ngamba zafashwe  ni uko guhera mu 2013 kugeza mu mwaka wa 2017 hirukanwe abacamanza  17  n’abanditsi b’inkiko  23 kubera ruswa n’iyindi myitwarire iganisha kuri ruswa. Icyakora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga ibirego mu nkiko byagabanyije cyane ruswa kuko byagabanyije guhura kw’abantu  bikagabanya icyuho cya ruswa”.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Mutangana Jean Bosco, agaruka kuri zimwe mu manza za ruswa zizaburanishwa muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, avuga ko usanga zimwe muri izo manza zirimo  bamwe mu bakozi ba Leta baba barakoranye na ba rwiyemezamirimo bagenda batarangije amasezerano bagiranye na Leta, cyangwa akishyurwa imirimo itararangira.

Yagize ati “Akenshi usanga ari ibyaha bya ruswa cyangwa inyungu zidafite ishingiro,    icyangombwa ni uko ukekwa afite ibimenyetso nubwo byatinda igihe kiragera agakurikiranwa n’inkiko kuko nta cyaha gito kibaho, kandi nta n’umwe uri hejuru y’amategeko.”

Prof. Rugege yagarutse ku kibazo  cy’abakomisiyoneri bigira abakozi b’inkiko bagasaba ruswa ababuranyi, avuga ko ibyo bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.

Muri iki Cyumweru  cyahariwe kurwanya ruswa gifite Insanganyamatsiko igira iti ‘Ruswa ni umwanzi w’Iterambere ry’igihugu, tuyamagane’ byitezwe ko hazagaragazwa ububi bwa ruswa ndetse hakanaburanishwa imanza za ruswa mu gihugu hose.

Iki kiganiro cyarimo kandi umuyobozi wa ‘Transparency International Rwanda’ Ingabire Marie Immaculée, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika Mutangana Jean Bosco, intumwa ya Polisi, uwari ahagarariye  Urwego rw’Umuvunyi,  Urugaga rw’abavoka n’Urwego rw’Igihugu rw’imfungwa n’Abagororwa (RCS).