Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Hagiye kuboneka ikindi cyuma gikora Azote ibika intanga z’inka

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 26-01-2018 saa 07:33:55
Dr. Christine Kanyandekwe ushinzwe ubworozi mu Kigo k'Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (RAB)

Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu Kigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Kanyandekwe Christine, yatangaje ko hagiye kuboneka ikindi cyuma gikora amazi ya Azote afasha mu kubika intanga z’inka zikagezwa ahantu henshi mu gihugu aho aborozi bazibona hafi yabo.

Dr. Christine Kanyandekwe ushinzwe ubworozi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB)

Yabigarutseho mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’itangazamakuru hareberwa hamwe uko umusaruro w’ubuhinzi uhagaze muri iki gihembwe k’ihinga A gisoza.

Dr Kanyandekwe yavuze ko ubusanzwe muri buri karere hari ahantu abaganga b’amatungo (abaveterineri) bagomba kubonera intanga z’inka n’ibindi bijyanye nabyo nka Azote yo kuzibika ariko mu bice by’Intara y’Amajyepfo naho hagiye kujya bakorerwa Azote.

Ati “Muri buri karere kari aho tugomba gushyira imbaraga ni aho mu karere dusanga hari ahantu hamwe honyine mu gihe hari uturere usanga dufite ahantu hageze muri hatandatu hari ibijyanye no gutera intanga, azote ndetse n’utundi dukoresho dutandukanye.

Uturere tumwe turi kugerageza kureba ko twabona ahandi haba ububiko bwa Azote; ariko icyo navuga ni uko intanga zihari ahubwo ikibazo twari dufite ni uko ariya mazi ya Azote icyuma cyari kimwe cyayikoraga kandi dusanga kubera ko twongereye ububiko hirya no hino ari ngombwa ko twongera tukagira ikindi cyuma cya kabiri mu gihugu.

Ibikoresho byaraje, imashini nayo yaraje, ku buryo icyo cyuma kigiye gushyirwa mu Majyepfo bityo tugiye kubona ahantu ha kabiri mu gihugu hagomba gutanga Azote kuko hari igihe icyuma cyari cyarapfuye hakaba ibibazo.”

Yakomeje avuga ko kubika intanga bizarushaho kugira umusaruro ku bworozi mu gihe hinjiyemo n’uruhare rw’abikorera, abaturage bakabona izo serivisi zo gutera intanga zidatanzwe gusa n’umukozi wo ku murenge umwe.

Ati “Ububiko usanga buri ku karere ariko usanga dushaka n’ahandi, nko mu baveterineri bikorera, aho twabona twashyira ububiko bw’intanga kugira ngo bube buhari bityo abaveterineri babugereho.”

Akarere ka Nyagatare ni akarere nako kabashije kubona amafaranga yo kugura icyuma gikora Azote ibika intanga z’inka.

Mu bindi bizajyana no gukemura ibibazo byo mu matungo nko gutera intanga no kuzibika, ni uguhugura abaveterineri bagomba gukora akazi ko gutera intanga bikajyana no gushyiramo uruhare rw’abikorera batari abakozi bo ku mirenge, bikaba ari bimwe mu birimo gukorwa muri iyi minsi kugira ngo hongerwe umubare w’abazi gutera intanga z’inka.

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.