Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Hagiye kubakwa ahazajya habera ‘Expo’ hakira benshi kurusha i Gikondo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-02-2019 saa 16:05:59
Nelly Mukazayire (Ifoto/Ububiko)

Ikigo cya RCB gifite mu nshingano iby’inama mpuzamahanga kigiye gufatanya n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) kubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga.

Hazaba hiyongereye kuri Expo Ground i Gikondo ahasanzwe habera Expo, ariko bikaba byaragaragaye ko hadahagije nk’uko ababishinzwe babivuga.

Umuyobozi Mukuru wa ‘Rwanda Convention Bureau’ (RCB) Mukazayire Nelly, ati, “Biragaragaraga ko i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha hadahagije, bisaba ko haboneka ahandi hashyirwa inyubako yazajya yakira imurikagurisha mpuzamahanga rinini rihuza abamurika benshi n’abaryitabira.”

Mukazayire avuga hari imurikagurisha rinini rishobora kwakira abamurika bagera ku 5000 naho abitabira gusura no guhaha bakaba bashobora kugera hagati y’abantu 20.000 na 30.000, ari na ryo rikenewe mu gihe kiri imbere.

Avuga ko bamaze kubona ikibanza i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bityo ku bufatanye bwa PSF na RCB hakazubakwa ahazabera imurikagurisha mpuzamahanga rinini ku buryo mu mwaka wa 2020 imurikagurisha ryakwakira ibihugu byinshi by’Afurika ryabona aho ribera.

Ati “Ku bufatanye bwa PSF na RCB, tugiye kubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga rinini, ku buryo mu mwaka wa 2020 tuzaba dushobora kwakira rya murikagurisha rizitabirwa n’ibihugu byinshi by’Afurika.”

 

Inkuru yabanje:

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miriyoni 52$ mu mezi 6

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.