Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Hagiye kuba isiganwa rigamije kurwanya diyabete

Yanditswe na Bugingo Fidèle

Ku ya 15-11-2018 saa 17:50:16
Aha ni mu bihe byahise mu gikorwa cya Minisiteri y'Ubuzima cy'ubukangurambaga bwa diyabete

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda (RDA), Umujyi wa Kigali n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ryateguye isiganwa ku maguru ryiswe “Kigali Run Blue” rizanahurirana na Siporo rusange y’Umujyi wa Kigali “Car Free Day”.

Iri siganwa rizaba ku Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 kuva saa moya za mugitondo abasiganwa bazasiganwa intera y’ibilometero 15 aho bazahagurukira i Remera kuri Sitade Amahoro berekeza Kimihurura ku biro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) bahazenguruke inshuro eshatu basoreze ku biro by’Ikigo k’igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA).

Iri siganwa biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi basanzwe bakina umukino ngororamubiri (Athletisme) bakaba barimo kwiyandikisha banyuze mu makipe babarizwamo, ndetse n’abandi bose babyifuza bazandikwa ku cyumweru mbere y’isiganwa banahabwe numero zizabaranga.

Intego y’iri siganwa ni ugushishikariza Abanyarwanda gukora Siporo mu rwego rwo kurwanya indwara ya Diabete kuko gukora siporo ari inzira ikomeye ifasha kurwanya iyo ndwara no kugira ubuzima bwiza muri rusange

Isiganwa “Kigali Run Blue” rizaba ngarukamwaka rizagirwa irya kilometero 21 (Half Marathon) mu myaka iri imbere, intego yaryo ikaba ari ukwigisha uburyo abantu barwanya indwara ya diabete n’izindi ndwara zitandura binyuze mu gusiganwa ku maguru.

Uretse gusiganwa no gukora siporo, abazitabira Kigali Run Blue n’abazaba bitabiriye Car Free Day, bazapimwa ku buntu indwara bakazanagirwa inama z’uko babungabunga ubuzima.

Umwanditsi:

Bugingo Fidèle

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.