Hagiye gutangizwa ubukangurambaga ku mbonezamikurire y’abana bato

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-06-2019 saa 09:38:15
Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF (hagati) na Dr Asiimwe Anita, umuhuzabikorwa wa Porogaramu y'igihugu mbonezamikurire y'abana bato ibumoso (Foto Regis)

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igiye gutangiza ubukangurambaga bw’imyaka 2 ku mbonezamikurire y’abana bato, bukazatangirizwa mu nama mpuzamahanga iteganyijwe ku matariki ya 11 na 12 Kamena 2019.

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Gatsinzi Nadine, ngo iyi nama izaba umwanya mwiza wo gutangira ubukangurambaga bw’imyaka 2 ku mbonezamikurire y’abana bato, ikazaba yitabiriwe n’abantu bagera kuri 350 barimo abo mu Rwanda n’abandi bazaturuka mu mahanga.

Yagize ati “Aba batumirwa bazaturuka mu nzego za Leta, Inzego z’ibanze, iz’abikorera, imiryango nyarwanda n’imiryango mpuzamahanga, abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu iterambere, abaturutse muri za kaminuza, mu banyamadini n’amatorero, itangazamakuru n’abandi bafite uruhare mu bikorwa biteza imbere imbonezamikurire y’abana bato.”

Gatsinzi avuga ko abazitabira iyi inama bazaba baturutse mu bihugu birimo Repubulika iharanaira Demukarasi ya Kongo, u Butaliyani, Malawi, Nigeria, Senegal, Seychelle, Tanzania, Uganda, Zambia, u Bwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho abatumirwa bose bazungurana ibitekerezo banasangira n’ubunararibonye mu bikorwa, ubushakashatsi n’ingamba zo guteza imbere imikurire myiza y’abana bato.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato, Dr. Asiimwe Anita, avuga ko iyi nama izajya itegurwa buri myaka ibiri yitezweho umusaruro uzatuma u Rwanda rurushaho guteza imbere ibikorwa na serivisi zose zigamije imibereho n’imikurire myiza y’abana bato .

Ati “Ikigamijwe muri iyi nama ni uguhuza abafatanyabikirwa n’izindi nzego zaba izo mu Rwanda no mu mahanga kugira ngo basangire ubunararibonye kandi bafatire hamwe ingamba zo guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato.”

Dr. Asiimwe avuga ko mu Rwanda imbonezamikurire y’abana bato ihera igihe umwana asamiwe mu nda ya nyina kugera agejeje imyaka itandatu y’amavuko.

Ati “Iki gihe ni ingenzi cyane kuko ari cyo rufatiro rw’ubuzima bwe, kumwitaho bituma akura neza mu gihagararo, mu bwenge no mu mbamutima hiyongereyeho n’imibanire n’abandi, bikazatuma yigirira akamaro, akagirira umuryango we n’igihugu muri rusange.”

Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ishinzwe kugabanya imirire mibi n’idindira ry’imikurire n’igwingira ry’abana bato, ifasha ababyeyi n’abaturage muri rusange gutanga uburere buboneye, ifasha kwita ku bana bafite ubumuga n’abakeneye kwitabwaho ndetse no gutegura abana kwiga amashuri abanza.

Gatsinzi Nadine, Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF (hagati) na Dr Asiimwe Anita, umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato ibumoso (Foto Regis)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.