Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Hagiye gutangizwa gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 24, 2018

Ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hagiye gutangizwa gahunda yo gutoza umuco mu mashuri  abanza n’ayisumbuye. Iyi gahunda igamije gutoza umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo mu mashuri mu rwego rwo kuwusigasira no kuwuteza imbere.

Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye

Itangizwa ry’iyi gahunda riteganyijwe tariki ya 07 Nyakanga 2018 ku nsanganyamatsiko igira iti “Uburere n’ubupfura ku munyeshuri mu muco nyarwanda”.

Inama nyunguranabitekerezo itegura itangizwa ry’iyi gahunda yahuje inzego zitandukanye za Leta n’iz’Abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere n’ifite amashuri.

Atangiza iyi nama Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yabwiye abari bayitabiriye ko uburere n’uburezi mu mashuri bigomba kujyana kandi ko uburere butangirwa mu muco.

Yabibukije ko u Rwanda rudakeneye abahanga badafite indangagaciro. U Rwanda rukeneye Abanyarwanda bize ariko bavoma mu muco wabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac yabwiye Imvaho Nshya ko iyi gahunda ari ngombwa mu mashuri kandi ari ingenzi kuko ije gufasha gusigasira umuco nyarwanda mu bana bato no gusigasira ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

Ati “Iterambere ririmo kwihuta, turebye nabi ryazamira umuco mu bana bato, tugomba gushyira mu mashuri gahunda zinyuranye zo kwigisha umuco nyarwanda kugira ngo abana bacu bawukurane kandi binabafashe gusigasira ururimi kavukire rw’Ikinyarwanda”.

Dr.Munyakazi avuga ko ibi bizakorwa hatangwa ibiganiro by’umuco mu mashuri, iminsi mikuru iganisha ku muco nayo ikizihirizwa mu mashuri nk’umunsi w’umuganura ukajya wizihizwa nk’uko no mu baturage wizihizwa.

Avuga ko iyi gahunda izafasha kongera amatorero yo kubyina mu mashuri, cyane ko yagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe ndetse ngo hazajya haba amarushanwa yo kubyina nk’uko haba amarushanwa ya siporo mu mashuri.

Yongeyeho ko gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri izamanura itorera mu mashuri, buri kigo k’ishuri kikagira ikivugo cy’ubutore n’amasibo anyuranye, ibyo bikazafasha abana gukurana umuco w’ubutore n’ubunyangamugayo.

Gahunda yo gutoza umuco mu mashuri izashyiwa mu bikorwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC)  ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo by’umwihariko izishinzwe imiyoborere n’umuryango ari zo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’iy’Uburinganure n’Iterambere ry’Umuryango  ndetse n’Izishinzwe Urubyiruko, gutoza indangagaciro z’umuco nyarwanda no gusigasira umuco (NIC na RALC), Imiryango ishingiye ku myemerere, itangazamakuru n’izindi.