Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga mu kugurisha mu cyamunara

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya May 29, 2018

Mu rwego rwo guca ubwambuzi, ibihombo n’akajagari bikora mu gihe cyo kugurisha mu cyamunara bikarangira amabanki afunze imiryango, Leta y’ u Rwanda yafashe ingamba zo kujya bikorwa mu buryo bw’ ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ Ubutabera Busingye Johnston avuga ko hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga mu kugurisha mu cyamunara

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston avuga ko amabanki afatiye runini igihugu ariko ugasanga abantu bayambura igihe yabahaye inguzanyo ntibubahirize amasezerano. Ati ”Ariko, mu rwego rwo guca ubwo bwambuzi twashyizeho uburyo bwo gukora icyamunara hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu abakozi babishinzwe bamaze kubishyira mu buryo vuba aha biraba bitangiye.

Uko bizajya bigenda niba urukiko rwanzuye gushyira mu cyamunara ingwate, ishusho yayo n’ibindi biyireba biyisobanura bizashyirwa ku rubuga, hanatangwe itangazo n’agaciro ifite kageho. Abifuza kuyireba bakayibona ku rubuga n’abifuza kuyisura hagashyirwaho aho bayisanga.

Urwo rubuga kandi ruzakora nta mupaka kuko aho uri hose ku Isi uzaba wemerewe kugereka iyo ngwate. Hanyuma umunsi wa nyuma nugera, ababishinzwe bagaragaze uwatanze menshi, ari na we  watsindiye iyo ngwate aze yishyure nta kajagari”.

Minisitiri yavuze ko kandi mu rwego rwo guca ikimenyane na ruswa, ikizajya kigaragara ku rubuga  ari amafaranga gusa, amazina y’abahanganye azajya agaragara ku  munsi wa nyuma w’icyamunara. Ibi bizanafasha guca abakomisiyoneri bakorera mu kajagari kuko ari bo batesha agaciro ingwate kuko bazanamo akagambane. Bityo amabanki areke kwamburwa na nyiri ukugurishirizwa agire icyo asagura.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko iyi gahunda yashyizwe no mu itegeko rishya. Ati ”Iyi gahunda yo kugurisha mu cyamunara hakoreshejwe ikoranabuhanga yamaze kwemezwa no mu itegeko rishya. Igisigaye ni ukubyihutisha bigashyirwa mu bikorwa.

Ibi bizafasha abagenagaciro kuko ibiciro byose bizajya bibikwa mu gihe ihangana rigikomeje, kugeza igihe umunsi wa nyuma uzagerera hakerekanwa uwatsinze. Bizanabafasha kandi kwirinda bariya bagambanira umutungo kuko ibiciro bizaba ari ibanga ry’ababishinzwe gusa”.

Umuvunyi mukuru kandi yavuze ko ibi bitareba Minisiteri y’Ubutabera gusa, ahubwo n’izindi nzego zose zirebana n’irangizwa ry’imanza n’izindi nyandiko mpesha, amabanki ndetse n’itangazamakuru bakwiye gukorera hamwe kugira ngo ibibazo bikemuke.

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye, yakomeje asaba abaturarwanda kurushaho kubahiriza amasezerano baba bagiranye n’amabanki. Ati ”Niba banki iguhaye inguzanyo, hagomba kubaho isano hagati yawe n’iyo banki ishingiye ku masezerano mwagiranye. Niba kandi unaniwe kwishyura hakabaho icyamunara, wishyiraho amananiza kuko inguzanyo wayibonye mu bwumvikane”.

Minisitiri w’Ubutabera yasoje avuga ko u Rwanda rutifuza gusubira mu myaka ya kera aho mu myaka 24 ishize amabanki yose yahombye aranafunga, akanavaho. Ati ”Iyongeye kubura umutwe ni Banki ya Kigali gusa izindi ntizikiriho. Ibi byatewe n’ibyuho biri mu mategeko n’abakozi batandukanye babi n’uburyo bw’imyishyurire, ariko ubu biragaragara u Rwanda  rugeze ahantu heza mu icungamutungo”.