Hagiye gushyirwaho ikigega cyunganira abajyanama mu buhinzi

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 19-10-2018 saa 15:49:35
Umuyobozi w’Umushinga Hinga Weze, Daniel Gies (ibumoso), Umuyobozi wungirije muri RAB Dr Bucagu Charles (hagati) na Lt Col Nzamurambaho Emmanuel uyobora ikigo gitunganya umusaruro w'ubuhinzi cya APTC

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo biyemeje gushyiraho ikigega cyunganira abajyanama mu buhinzi.

Bihaye amezi 4 ngo babe bamaze kuzuza iby’ibanze bikenewe kugira ngo icyo kigega gishyirweho.

Icyo kigega kigamije ko abajyanama mu buhinzi bahabwa agahimbazamusyi kubera uruhare bagira mu gukangurira abahinzi guhinga mu buryo butuma umusaruro wiyongera.

Dr Bucagu Charles, Umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) avuga ko hazajya hakurwa amafaranga abiri ku kilo ku bacuruzi b’inyongeramusaruro bo hirya no hino mu gihugu akazajya ajya mu kigega cy’abajyanama mu by’ubuhinzi.

Dr Bucagu asobanura ko hari indi nkomoko y’umutungo w’icyo kigega, ati, “ Ntabwo ari ayo mafaranga yonyine azajyamo kuko hari n’andi mafaranga hirya no hino y’abantu bashaka gufasha mu rwego rw’ubuhinzi bashobora gushyiramo ayo mafaranga, dufite n’abantu dufatanya, abaterankunga bifuza gufasha, rero azagenda yiyongera.

Uyu muyobozi akomeza agira ati “icya ngombwa ni uko icyo kigega kijyaho, ubwo rero turatekereza ko twakwiha amezi atatu cyangwa ane kugira ngo ibyo bintu bibe byagiye mu bikorwa ariko icya ngombwa nuko ayo mafaranga yatangiye gukusanywa, ibisigaye ni ugushyira ku murongo ibijyanye n’amategeko.”

Umuyobozi w’Umushinga ‘Hinga Weze’ , watangijwe ku bufatanye na RAB n’Ikigega Nterankunga cy’Abanyamerika (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, Daniel Gies, avuga ko basanzwe bakorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro n’abajyanama mu buhinzi hagamijwe iterambere ryabo.

Akomeza avuga ko biteguye gushyigikira icyo kigega. Yagize ati “Icyo tuzagerageza gukora ni ugushyigikira ibitekerezo bya RAB, iby’abacuruzi b’inyongeramusaruro ndetse n’abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo bo ubwabo bishyire hamwe kugira ngo iki kigega kizababere uburyo bwo kugera ku wundi mutungo bityo nabo barusheho gukora ubukangurambaga kuri miliyoni z’abahinzi, barusheho gukoresha inyongeramusaruro.”

Umuyobozi w’Umushinga Hinga Weze, Daniel Gies (ibumoso), Umuyobozi wungirije muri RAB Dr Bucagu Charles (hagati) na Lt Col Nzamurambaho Emmanuel uyobora ikigo gitunganya umusaruro w’ubuhinzi cya APTC

Ku ruhande rw’abacuruzi b’inyongeramusaruro bavuga ko biteguye gufasha mu gukusanya amafaranga abiri ku kilo azajya ajya mu kigega cy’abajyanama mu buhinzi.

Nyirimanzi Jean Bosco, umucuruzi w’inyongeramusaruro mu Karere ka Burera avuga ko ahereye mu mwaka wa 2016 yacuruje toni 20, mu mwaka wa 2017 acuruza toni 50, naho muri uyu wa 2018 amaze gucuruza toni 60 kandi ngo afite umuhigo ko mu mwaka utaha azacuruza toni zirenze 90 bityo, agashimangira ko abajyanama b’ubuhinzi babafitiye akamaro gakomeye.

Yagize ati, “Ayo mafaranga tuzayatanga twishimye tunezerewe kubera ko abajyanama mu buhinzi baradufasha mu kazi kacu ka buri munsi kuko ni bo bashishikariza abahinzi kubagurira.”

Imibare ya kampani ikwirakwiza inyongeramusaruro hirya no hino mu gihugu igaragaza ko mu bihembwe by’ihinga 2 bishize abajyanama mu by’ubuhinzi bari kuba barinjije mu kigega cyabo miliyoni zisaga 98 z’amafaranga y’u Rwanda iyo amafaranga 2 ku kilo y’inyongeramusaruro aba yaratangiye gukusanywa.

Kugeza ubu harabarurwa abajyanama mu by’ubuhinzi basaga ibihumbi 14 mu gihugu hose.

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.