Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Hagiye gushyirwaho ibiro by’urubyiruko rukora ubuhinzi kuri buri karere

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-01-2019 saa 14:25:20
Urubyiruko rurashishikarizwa gukora ubuhinzi bw'umwuga

Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rukora mu by’ubuhinzi n’ubworozi (RYAF) rigiye gushyiraho ibiro kuri buri karere.

Ni intambwe igamije gushaka uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rwarushaho guhinga kinyamwuga, binabafashe kubyaza umusaruro imishinga itandukanye ikorerwa mu turere.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko RYAF mu Rwanda, Hategekimana Jean Baptiste, yabwiye Imvaho Nshya ko bamaze kubona ko kugeza ubu ijwi ry’urubyiruko ryumvikanye mu nzego z’ibanze bagiye kumanura ibiro by’urubyiruko bikava kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bikegera abagenerwabikorwa.

Ati “Kugira ngo dushobore kuba twagera ku nshingano zacu, zo gufasha urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi kugera ku mahirwe atandukanye, n’izo gushobora kumvisha urundi rubyiruko rutaraboneza iyo nzira yo kwihangira imirimo biciye mu buhinzi n’ubworozi twifuza ko guhuza ibikorwa byabyo byabera ku rwego rw’akarere.

Kuko ku karere hakorera minisiteri zose, iy’ubuhinzi n’ubworozi, iy’Urubyiruko, iy’Ubucuruzi, iy’umurimo n’abakozi ba Leta, muri rusange igihugu cyose kiri ku karere. Tugasanga rero akarere kaba ihuriro ryuzuye na RYAF iramutse ihagiye; noneho na za nzego zose dukorana ku rwego rwo hejuru ku kicaro cya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi tugakomeza tugakorana no ku rwego rw’akarere aho ibikorwa byose dukora baba babona raporo zabyo mu buryo bworoshye.”

Yakomeje avuga ko kwegera urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi bizatuma barushaho gutuma bamenya umubare w’abakora muri urwo rwego n’ibibazo bahura na byo nk’abiyemeje gufasha igihugu kuzamura urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Bizanatuma turushaho kwegerana na bo mu mikorere n’imikoranire ndetse bikanazamura ikigero dufashamo urubyiruko nk’abavugizi barwo. Tukamenya ngo mu karere ni urubyiruko rw’abantu bangahe, abakobwa n’abahungu ni bangahe, ababana n’abafite ubumuga ni bangahe, bakora ibihe bikorwa, baherereye hehe. Ni ayahe mahirwe y’inkunga ziri muri ako karere, hakorera iyihe mishinga itanga ubufasha bw’amahugurwa ku rubyiruko; kuko serivisi zose RYAF itanga ari izo mu buvugizi n’ubukangurambaga no guhuza ibikorwa gusa.”

Ku bijyanye n’amasoko y’umusaruro abahinzi, by’umwihariko ab’urubyiruko bakora aho batuye n’aho bakorera bakabura amasoko ahagije y’umusaruro wabo, Ihuriro ry’Urubyiruko nyarwanda RYAF ryatangaje ko hagiye gushyirwaho amasoko yihariye mu bice bitandukanye by’igihugu ahasanzwe hari amasoko, bikazatuma nta wundi musaruro w’igihugu uzongera kuborera mu mirima no mu buhunikiro.

Hategekimana ati “Hari gahunda dufite yo gushyiraho amasoko y’amaguriro mu gihugu hose; iyo ni gahunda igomba gutekerezwa ikanakorerwa ku karere, nta bwo ari iyo gutekererezwa i Kigali ngo ibe ari na ho ikorerwa gusa. Abanyamuryango ba RYAF niba bari mu turere ni byiza ko twashyiraho ayo maguriro n’amaduka duhereye nanone aho mu turere aho urubyiruko ruherereye.

Nta bwo ari amasoko yo kugira ngo tugurishirizeho gusa umusaruro wacu ahubwo ni no kureba no mu bindi bikorwa. Ni ukuvuga ngo haba ubufasha bwo kugera ku mafaranga no gukorana n’ibigo by’imari mu kubona igishoro n’amafaranga ibyo byose bigomba kuboneka ahantu abo bantu baherereye.”

Nyuma yo gushyiriraho ibiro urubyiruko ruri mu buhinzi, ihuriro ryabo rivuga ko rizanatangiza ubukangurambaga bwo kwandika abifuza kuba abanyamuryango hifashishijwe ikoranabuhanga ryoroheye buri munyamuryango aho ari mu gihugu.

Manzi Jeremy utuye mu Karere ka Musanze ucuruza bimwe mu byakorewe mu Rwanda byakozwe n’urubyiruko ruri mu nganda zo kongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi, avuga ko bijya bigora abifuza kugira serivisi basaba mu ihuriro ry’urubyiruko ry’ubuhinzi kuko bisaba ko bajya ku kicaro i Kigali gusa.

Ati: “Ikigorana mu kwaka serivisi no gusinyisha ibyangombwa ni uko umuntu ajya i Kigali gusa, ariko bageze nko ku murenge, kuko serivisi nyinshi zisigaye ari ho ziri na twe byatworohera kurushaho.

Ni yo hakozwe inama tukababwira ibibazo byacu ubona ko ibyinshi bidusaba kujya i Kigali kandi amatike na yo aba atoroheye umuntu, wenda nkange ndacuruza ariko se udafite nk’icyo akora we urumva bitamugora.”

Urubyiruko muri rusange rukomeje gusabwa kumva ko umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi ari umwuga ushobora gutanga imirimo irenze umwe no kumenya amahirwe atandukanye Leta yagiye ishyira muri urwo rwego n’abafatanyabikorwa bawurimo kandi buri wese afitemo uruhare mu bumenyi afite.

Hategekimana Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda r’Urubyiruko ruri mu Buhinzi (RYAF)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

5 Comments on “Hagiye gushyirwaho ibiro by’urubyiruko rukora ubuhinzi kuri buri karere”

  1. Mbega byiza Dushimiye RYAF kubwi mbaraga ihaye urubyiruko rw’u Rwanda. nuko byari bikenewe kuva na mbere ko urubyiruko ruri mubuhinzi rushigikirwa kd hagashakwa nuburyo bwo kwingiramo abashya

  2. Ariko ubundi RYAF ikora iki? Uretse Minister Gerardine wabashyize imbere ibintu byose bikaba byarapfuye? Na cya kindi ngo ni HERECO. bagizwe utubehe turagura muri MINAGRI.

  3. nibyo rwose twari tubikeneye nkabantu twanabyize mwishuri kandi dukeneye no kubikora kinyamwuga.ahubwo mutebuke rwose.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.