Hagiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa hakoreshejwe terefoni

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 13-11-2019 saa 13:21:44
Uwimpuhwe Fidele, umunyamategeko wa RSB (Foto Mucyo Regis)

Ikigo k’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiratangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo umuguzi azajya agenzura ubuziranenge bw’igicuruzwa  akoresheje terefoni ya Smart Phone.

Ibi ni ibyatagajwe n’Umunyamategeko wa RSB, Ugirimpuhwe Fidèle mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubwo hagaragazwaga uko ibikorwa bya Usalama ku nshuro ya 6 byagenze ku bufatanye burimo na RSB.

Ubwo yabazwaga ikizamenyesha umuguzi ko igicuruzwa aguze cyujuje ubuziranenge mu gihe bimaze kugaragara ko hari abashyira ku bicuruzwa ibirango by’ubuziranenge by’ibihimbano, bityo abantu bakabigura bazi ko byemewe, yagize ati “RSB ifite gahunda yo gushyiraho ikirango cy’ubuziranenge cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga (Sticker), umuguzi age agitungaho terefoni ya ‘smart phone’ azahita akibona muri terefoni, nikitaboneka muri terefoni kizaba cyujuje ubuziranenge.”

Ugirimpuhwe avuga ko azaba ari ikirango kihariye k’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kikazafasha abagura ibikorerwa mu Rwanda kugura ibyujuje ubuziranenge kandi n’ababikora bikabafasha kujyana ku isoko ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ku bijyanye n’ibicurizwa byari bisanzwe byemewe ku isoko kuri ubu bikaba byarakuweho, Ugirimpuhwe avuga ko hari ibicuruzwa byari bisanzwe ku  masoko ariko ngo nta bwiriza ry’ubuziranenge ryabyo ngo nyuma rikaza gukorwa, byabaye ngombwa ko bisabwa kuvanwa ku isoko, ababikora ahubwo bagasabwa  kubikora mu buryo bujyanye na rya bwiriza ry’ubuziranenge.

Ugirimpuhwe avuga ko amabwiriza y’ubuziranenge adakorwa n’abakozi b’Ikigo k’Igihugu gutsura Ubuziranenge, ko ahubwo akorwa n’abahanga n’inzobere mu bijyanye n’ibicuruzwa n’ibyo bikozwemo, ari na bo bayakora bakayashyikiriza RSB, nayo ikagenzura.

Avuga ko iki kirango kizafasha kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge biri ku masoko y’u Rwanda, aho abaturage bazasabwa kujya bigenzurira bo ubwabo ibicuruzwa bagiye kugura, bityo bakirinda kugura ibitagaragaza amakuru mu gihe babitunzeho terefoni ya smart phone.

Bamwe mu baturage basanga iki cyaba ari igisubizo ku kurwanya ibicuruzwa bitujuje ubuzirange biri ku masoko kuko bizafasha kurinda ubuzima bw’abaturage bajyaga bagura ibintu bitujuje ubuziranenge batabizi, dore ko byashobora kugira ingaruka ku buzima bwabo cyangwa bakagura ibitaramba bitewe n’uko bitujuje ubuziranenge.

Tamari Afsa ni umuturage, avuga ko kuzana uburyo bufasha abaturage kwigenzurira ibyo bagiye kugura ari igikorwa kiza kuko noneho bizabafasha kurinda ubuzima bwabo ngo budahura n’akaga.

Ati “Ni byiza rwose, iki ni igisubizo kirambye, kuba umuturage azaba abasha kugenzura ubuziranenge bw’igicuruzwa agiye kugura bizamufasha kwirinda kugura ibyapfuye, ibyarengeje igihe cyangwa ibitujuje ubuziranenge.”

Barasaba RSB ko yakwihutisha iyi gahunda kugira ngo babashe kurinda ubuzima bwabo ngo kuko amagara araseseka ntayorwa.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.