Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku miryango yazimye mu turere 11

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 29-11-2018 saa 14:02:31
Mu rugendo rwo kwibuka imiryango yazimye mu bihe byashize

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko hagiye gukorwa ubushakashatsi ku miryango yazimye by’umwihariko mu turere 11 two mu gihugu twari dusigaye kuko ahandi bwamaze gukorwa.

Dr. Bizimana yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.

Dr Bizimana ati: ‟Uturere tugeze kuri 11 twari tutarakorwamo ubushakashatsi ubu bugiye gukorwa, mu gihe Abanyarwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twizeye ko ubushakashatsi nibumara gukorwa hose mu gihugu hazaba habonetse ishusho rusange yerekana uko ikibazo k’imiryango yazimye gihagaze”.

Kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango yazimye igera kuri 9.706 yari igizwe n’abantu 42.647. Iri barura rimaze gukorwa mu turere 19, intego ikaba ari ukugera mu turere twose tw’igihugu.

By’umwihariko mu cyahoze ari Kibungo, Akarere ka Ngoma kabaruwemo imiryango yazimye 704 yari igizwe n’abatutsi 2,915 naho Kirehe habaruwe imiryango 245 yari igizwe n’abatutsi 1044.

Ku birebana n’umwihariko w’ikibazo ku miryango yazimye, Dr. Bizimana yibukije ko kwibuka iyo miryango ari igitekerezo kiza cyatangijwe n’itsinda ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bibumbiye mu ishyirahamwe ribahuza, GAERG.

GAERG isanzwe ikora igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka iyo miryango akarere ku kandi, ubushize bakaba baribukiye iyo miryango mu karere ka Kirehe.

Mu gihe cyo kwibuka imiryango yazimye, umuhango wabereye mu karere ka Kirehe, Umuhuzabikorwa wa GEARG, Mazimpaka Olivier, yagaragaje bimwe mu bibazo by‘uko GEARG itarashobora kumenya neza amakuru y’imiryango yazimye kuko abenshi bari abana bato batazwi neza amazina nyayo, batabasha kumenya neza amakuru ku miryango y’abaturanyi babo yazimye burundu, asaba ko abashakashatsi basanzwe babigiramo uruhare kugira ngo iyi miryango n’abari bayigize bamenyekane mu buyo bwimbitse.

Hagiye gushyirwaho isomero rusange kuri Jenoside

Ku kibazo cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho abantu bayasanga nk’isomero rusange kuri Jenoside aho abantu barimo abashakashatsi ndetse n’abanyamahanga bajya bayasanga bakayamenya, Ndahiro Logan mu bagize iyo komisiyo yabwiye umuyobozi wa CNLG, ko intumwa za rubanda ziteguye gukora ubuvugizi ariko iryo somero rusange rikajyaho .

Dr Bizimana ati: ‟Icyo igitekerezo twarakigize tugiha Minisiteri y’Ibikorwaremazo n’Ikigo gishinzwe imiturire kugira ngo badufashe kubona inzu nini yagutse aho iryo somero rusange kuri Jenoside ryashyirwa kuko kugeza ubu aho abantu bakoreshaga ni ahantu hato hafunganye kandi muri kave kuri CNLG, hadahagije, turamutse tubonye inzu nini iryo somero ryakorera ndetse iyo nzu igacumbikira n’amadosiye ya Gacaca kuko aho abitswe kugeza ubu ni mu mazu ashaje”.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.