Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Hagiye gukoreshwa miliyari 42 mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Oct 2, 2018

Minisiteri y’Ubuzima (MISANTE) yungutse umushinga wiswe Ingobyi (Ingobyi Projct) wa miliyari zirenga 42 z’amafaranga y’u Rwanda ugiye gufasha igihugu mu kugera ku ntego zo kubungabunga ubuzima hagabanywa imfu z’abana n’ababyeyi no kurandura malariya mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba (uwa 2 ibumoso) Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman (uwa mbere ibumoso), ubanza iburyo ni Umuro Adano Ukuriye umushinga Ingobyi watangijwe (Foto Niyirora M)

Ni umushinga uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID), ukazakorera mu turere 20 ari two Gicumbi, Gasabo, Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyaruguru, Huye, Nyamagabe, Nyanza, Ngororero, Rutsiro, Nyabihu, Rubavu, Musanze,  Kicukiro. Uyu mushinga uje wunganira undi wari umaze igihe, MCSP, wakoraga muri gahunda zitandukanye zo kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi na Malariya mu turere 10 tw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, ubwo yafunguraga uwo mushinga  ku mugaragaro ejo hashize tariki 1 Ukwakira 2018, yavuze ko umushinga wa mbere (MCSP) watumye abakozi bo kwa muganga babona amahugurwa ahagije mu kazi batiriwe bajyanwa mu mahoteri hanze y’akazi,  ikigero cy’ababoneza urubyaro kigera kuri 49% biturutse ku guha serivisi ababyeyi bamaze kubyara bifuza kuboneza urubyaro.

Yakomeje avuga ko igihugu kigiye kungukira byinshi ku mushinga w’Ingobyi, bijyanye n’intego igihugu kihaye mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ati “Ingobyi nayo icyo tuyitegerejeho ni uguhera aho abandi bari bageze, aho twari tugeze mu bufatanye n’umushinga MCSP, bagafatira aho bakihuta tukongera intambwe kugira ngo tugere ku ntego twihaye zo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi.

Ikindi tuyitezeho cyane ni ugukora mu buryo budasanzwe kugira ngo dushobore gukoresha neza ingengo y’imari ihari tudatagaguje amafaranga. Twifuje ko dufatanya nabo mu gukora uburyo bwo guhugura abakozi bo mu mavuriro dukoresheje uburyo bw’iyakure (E-Learning), nta bwo twifuza kongera gutakaza ingengo y’imari dukura abakozi mu mavuriro tubazana mu mahoteri cyangwa aho bahugurirwa.”

Yakomeje avuga ko bitezweho no gushyira imbaraga cyane mu gusuzuma abagore batwite kugira ngo babahe amahirwe yo kubyara abana bazima badafite ikibazo kuko imibare ikiri hasi, gukomeza gahunda yo kuboneza urubyaro no kurushaho kurandura malariya.

Umuro Adano, ukuriye umushinga Ingobyi mu Rwanda, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga bazareba ahakiri ibibazo mu buzima, bakifashisha imibare bagakora mu buryo bufasha igihugu kugera ku ntego nkuru gishyize imbere.

Bamwe mu baforomo n’ababyaza bakoranye n’umushinga MCSP ugiye gusimburwa n’Ingobyi, bagaragaje ko barushijeho kumenya byinshi mu kazi kabo ka buri munsi mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.

Uwiragiye Vestine, umubyaza akaba n’umujyanama ku bitaro bya Rukoma mu karere ka Kamonyi, yavuze ko yahawe amahugurwa atandukanye mu 2016 ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, bityo nyuma na we akajya ahugura abandi.

Ati “Amahugurwa yatugiriye akamaro cyane, kuko twagiye tubasha kuzamura ikigero cyo kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kandi n’abakorera mu bigo nderabuzima bagatinyuka; hari bimwe batakoraga, imiti batatangaga, ugasanga umubyeyi atugezeho ari mu marembera (hafi gupfa) ariko kugeza ubu icyo twishimira ni uko nibura umuntu abasha gufasha umubyeyi ku kigo nderabuzima byinshi bishoboka.”

Uyu mushinga Ingobyi kandi witezweho guha amahugurwa urubyiruko ku bijyanye n’amasomo y’imyororokere ya muntu, no kuruha serivisi nziza zo kwita ku buzima.