Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu gutahura abasubira mu buzererezi

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 29-05-2019 saa 16:55:30
Bosenibamwe Aimé, Umuyobozi w'Ikigo k'Igihugu gishinzwe Igororamuco (Foto James)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS) kiravuga ko kigiye gushyiraho uburyo bwo gutahura abanwa bavanwa mu buzererezi bakabugarukamo, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

NRS ivuga ko hari ikibazo gikomeye cy’abana basubizwa Iwawa cyangwa mu bindi bigo binyuzwamo inzererezi by’agatagenyo inshuro ebyiri n’izirenzeho.

Umuyobozi w’icyo kigo, Bosenibamwe Aimé , yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019, mu kiganiro n’abanyamakuru n’izindi nzego n’abandi bafatanyabikorwa bashinzwe kwita no gukurikirana ikibazo cy’abana bo mu mihanda. Izo nzego ni Polisi y’Igihugu, abayobozi b’ibigo byigenga byakiriye abana babaga mu mihanda, Inzego z’ibanze nk’abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abanyamadini n’abandi.

Bosenibamwe ati   “Ni ikoranabuhanga rifite akamaro gakomeye cyane, kuko iyo urebye urubyiruko rusaga 18.000 bavuye mu kigo cya Iwawa, ukongeraho  n’abandi  4.000 baba baragororewe mu bindi bigo basubijwe mu miryango, hamwe n’abandi banyuzwa mu bindi bigo nka Gikondo n’ahandi, hari abo usanga bajyanwa i Gikondo, cyangwa Iwawa inshuro imwe, bakongera gusubizwayo basubiye muri bwa buzima bubi,  inshuro imwe,  ebyiri hari n’abasubizwayo inshuro eshanu, ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bufite akamaro cyane, kuko tuzashobora kumenya abagifite ingeso zo gusubira muri bwa buzima bubi, tumenye n’ababashije kwiteza imbere  nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe.”

Asobanura iby’iryo koranabuhanga rizafasha gutahura abana basubira mu mihanda akamaro karyo, n’igihe rizatangira gukoreshwa, Bosenibamwe avuga ko kugeza ubu ubwo buryo bw’ikoranabuhanga rigiye gutangira kubakwa n’abahanga mu birebana n’ikoranabuhanga kuko isoko ryatanzwe.

Bosenibamwe avuga ko rizagira akamaro gakomeye kuko rizatuma hamenyekana abahisemo gukomeza imyitwarire yo gukomeza gusubira mu buzima butari bwiza baba baravuyemo, bityo ababishinzwe bafate ingamba, ndetse rifashe kugaragaza n’abahisemo ubuzima bwiza nyuma yo kugororwa babashije kwiteza imbere.

Yongeyeho ati “Urebye nta murongo wari uhari wafashaga kumenya no gukurikirana uburyo ikibazo cy’ubuzererezi mu Rwanda kigenda kigabanyuka, ariko ubu bigiye kumenyekana kibashe gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zirimo RIB, iz’Ibanze hamwe n’abandi bafite ikibazo mu nshingano kuko bazaba bemerewe gukoresha iryo koranabuhanga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, asanga ubufatanye bw’inzego za Leta n’Ibigo byigenga bishinzwe kwita ku bana b’inzererezi ari ingenzi, kugira ngo habeho igororamuco ryuzuye, bityo u Rwanda rube igihugu gitekanye giha abaturage ubuzima n’imibereho myiza. Ariko  asaba ko Inzego z’ibanze zabigiramo uruhare rukomeye.

Yagize ati “Ikigo k’igihugu gifite mu nshingano igororamuco kigomba gufatanya n’Itorero ry’Igihugu aho abana benshi bahurira ari benshi, maze habe igicumbi gihuje abantu bahuje imyumvire n’abayobozi bahuze imbaraga ndetse n’uruhare mu kubaka Umunyarwanda mushya ufitiye igihugu akamaro ndetse n’umuryango”.

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Igororamuco cyatangiye mu 2017, kuva cyajyaho hashyizweho n’umurongo ngenderwaho uzafasha gushakira umuti ikibazo cy’abana b’inzererezi mu buryo burambye.

Imibare itangwa na NRS igaragaza ko miriyoni zisaga 80 buri kwezi ari yo ngengo y’imari ishorwa mu kwita no gukemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda by’umwihariko mu kigo cya Iwawa n’icya     Gitagata, naho ashorwa mu Mujyi wa Kigali gusa ni miriyoni 20 buri kwezi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.