Hagaragajwe icyo umwiherero w’abayobozi umariye Abenegihugu

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 17-02-2020 saa 14:36:11
Abayobozi batandukanye mu mwiherero wa 17 baganira ku ngingo zitandukanye

Mu gihe hari kuba Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, abantu batandukanye bagaragaje icyo umariye abaturage n’igihugu muri rusange.

Odette Uwamariya, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, asobanura ko umwiherero ufite agaciro gakomeye kuko ari umwanya abayobozi mu nzego zinyuranye bagira, bagahura bakisuzuma, bagasesengura intego bari barihaye mu gihe cy’umwaka bakareba ibyagezweho byiza, bikishimirwa ariko ngo hakanatekerezwa ibindi byakorwa.

Yagize ati: “Umwiherero urimo kongera gutekereza nari narateganyije iki ngamije kugera kuki? ahabaye intege nke ni he kugira ngo abe ariho dushyira imbaraga kurushaho. Buri mwiherero ugira umwihariko wawo kuko usoza ikerekezo 2020, ni ukureba intego igihugu cyari cyarihaye; haba mu bukungu, mu miyoborere ariko hakarebwa n’ikerekezo 2050”.

Dr Bizoza Alfred, umushakashatsi akaba n’umwarimu mu bijyanye n’amasomo y’ubukungu muri kaminuza, avuga ko mu mwiherero haganirwamo n’ibijyanye n’igenamigambi ndetse n’intego igihugu kiba cyarihaye.

Dr Bizoza asobanura ko igenamigambi ari ikintu gikomeye cyane. Ati: “Mu gihe uba wihaye intego ugomba kuzigaragaza mu igenamigambi. Tuzi ko igihugu cyacu kiri mu bihugu bikora igenamigambi ryiza ry’igihe kirekire kandi rikagera ku karere, rikagaragaza uko akarere kazashyira mu bikorwa ibyo igihugu kiba cyariyemeje. Mu mwiherero harebwa ku igenamigambi n’intego ziba zaremejwe”.

Akomeza avuga ko hari intego nyamukuru ziba zarihawe mu rwego rw’igihugu noneho buri rwego rukagenda rureba ibirureba. Ashimangira ko iyo abantu bihaye intego bakora bazi iyo barimo kugana, akavuga ko umuntu adashobora gukora atihaye intego agomba kugezaho ibikorwa aba yariyemeje.

Ati “Iyo igenamigambi rikozwe neza, abaturage bakora neza ibyo bagomba gukora ndetse bakazabona umwanya wo gusuzuma ibyo baba bariyemeje. Igenamigambi rikozwe neza ni irigaragaza intego yuko ibintu byagerwaho, rikagaragaza n’uburyo ugomba kuzabigeraho n’ubushobozi bukenewe kugira ngo bizagerweho. Ibyo bisuzumirwa mu mwiherero nk’uyu urimo kubera i Gabiro”.

Dr Nkurunziza Joseph, umushakashatsi akaba no mu miryango itari iya Leta, ati “Ikerekezo 2020 cyararangiye tugiye gutangira 2050 ni yo mahirwe u Rwanda rufite. Hari ukugira igenamigambi ariko ntugire ikerekezo ni yo mpamvu abantu batava mu bukene mu bihugu bimwe by’Afurika, imiyoborere mu bihugu bya Afurika idatera imbere kubera ko usanga abayobozi nta kerekezo gifatika bafite”.

Akomeza avuga ko kugira ngo ikerekezo umuturage akigeremo, ari uko ibyateganijwe abigira ibye na sosiyete sivili ikazakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyateganyijwe mu igenamigambi ndetse n’ibyihawe mu kerekezo.

Avuga ko ari ikerekezo n’igenamigambi byose biganirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu mu ngeri zitandukanye ndetse n’abikorera, ibyo byose bikaganirirwa mu mwiherero uhuza abayobozi batandukanye.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Hagaragajwe icyo umwiherero w’abayobozi umariye Abenegihugu”

  1. Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje kwirengagiza inshingano bashinzwe, gusa abo ni abo mwamenye mukomeze gukurikirana nabandi badakora neza.
    Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.