Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Hagaragajwe ibituma umuryango nyarwanda udatekana n’uko bigenda bikemurwa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 06-12-2018 saa 14:39:41
Nyuma y'ibyo biganiro habayeho no kungurana ibitekerezo(James)

Minisiteri zinyuranye, amatorero n’amadini, abafatanyabikorwa mu miryango itegamiye kuri Leta bagaragaje ishobora gutuma umuryango ubaho udatekanye ndetse udatera imbere.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitekerezo igamije guhuza imbaraga mu gushakira hamwe ingamba n’uburyo byo guhangana n’ibibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.

Abayitabiriye banarebeye hamwe inshingano n’uruhare rwa buri rwego na buri mufatanyabikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye rishingiye ku muryango utekanye.

Abihayimana, inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bwite bwa Leta zitabiriye ibyo biganiro (Foto James)

N’inama yateguwe n’Inteko ishingamategeko nk’urwego ruhagarariye abaturage kandi rufite inshingano yo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma.

Iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuryango Nyarwanda utekanye, ishema ryacu, umurage wacu”, ku kiganiro kigaragaza politiki n’ingamba zigamije kubaka umuryango utekanye.

Minisitiri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Nyirahabimana Solina, avuga ko hashyizweho politiki y’igihugu y’iterambere ry’umuryango n’izindi n’izindi ziteza imbere ibindi byiciro biwugize.

Nyirahabimana avuga ko iyo politiki yashyizwe ahagaragara mu 2005, ikaba igizwe n’ingingo z’ingenzi zirimo gushimangira umubano mwiza mu muryango, kwimakaza umuco n’imigenzo gakondo bitadindiza abantu, amahoro na demokarasi n’umutekano mu muryango.

Avuga ko harimo politiki yo kurengera umwana no kwita kubatagira kivurira, guteza imbere uburere mu muryango no gushimangira ubushobozi mu birebana n’ubukungu bw’umuryango.

Agira ati: “Hashyizweho kandi politiki y’ubwuzuzanye n’uburinganire bw’umugore n’umugabo mu muryango, politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na politiki yo kurengera abatishoboye n’iy’imbonezamikurire y’abana bato”.

Mu rwego rwo gushyira izo politiki mu bikorwa, Nyirahabimana avuga ko hakenewe ingamba no kubishyira mu mategeko, akaba ari muri urwo rwego hatowe itegeko rigenga umuryango n’abantu, hatorwa itegeko rigenga imicungire y’abashakanye, impano n’izungura n’andi mategeko.

Nyirahabimana yagaragaje ko politiki n’amategeko bidahagije kuko byabaye ngombwa ko hashyirwaho inzego zibishyira mu bikorwa no gukora ubukangurambaga kugira ngo agere kubo agenewe.

Ati: “Hashyizweho minisiteri ibishinzwe, Inama y’Igihugu y’abagore, gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato, habaho urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (GMO) n’izindi zitandukanye zireba ko umuryango utekanye kandi ubasha kugera ku nshingano”.

Nyirahabimana avuga ko n’ubwo politiki n’amategeko byashyizweho ari byiza, hakiri ibibazo bikigaragara kandi hakenewe ubufatanyabikorwa kugira ngo ibibazo bigihari bikemuke.

Agira ati: “Haracyagaragara amakimbirane mu miryango, kutaganira hagati y’abashakanye mu buryo bufata ingamba, hari ugucana inyuma, kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, kubana abantu batarasezeranye, gutakaza indangagaciro kri bamwe, ibishingiye ku myumvire ndetse no guhishahishanya mu mitungo”.

Nyirahabimana asanga buri wese n’agaruka mu nshingano ze, ibikorwa nabyo bikagenda uko bikwiye ibibazo bihari bizakemuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza (MINALOC), Dr Mukabaramba Alvera avuga ko politiki zashyizweho zifite aho zihurira na MINALOC kuko ziba zigomba gushyirwa mu bikorwa n’inzego z’ibanze.

Dr Mukabaramba avuga ko umuryango utekanye ari ubayeho neza, ufite ubumenyi, ubuzima kandi ubona ibyangombwa nkenerwa kugira ngo umuntu abeho bitagoranye. Avuga ko kugira ngo ibyo biboneke, ari uko Leta igira icyo ikora kugira ngo umuntu abeho bitagoranye.

Dr Mukabaramba avuga ko MINALOC yagize uruhare mu kubaka uwo muryango utekanye, by’umwihariko mu birebana n’imibereho myiza ikaba yarashyizeho politiki yo kurengera ibyiciro by’abantu bafashwa kugira ngo bave mu bukene bajye mu kiciro kisumbuyeho.

Agira ati: “hashyizweho ibigo bishamikiye kuri MINALOC bifasha cyane ibyo byiciro birimo k’ikigo gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abafite ubumuga n’abatishoboye”.

Atangaza ko MINALOC yanashyizeho politiki igamije kurwanya ubuzererezi mu bantu bakuru, abana n’ib’itsina byombi kandi ishyiraho ikigo gishinzwe igororamuco kugira ngo gihabwe izo nshingano.

Dr Mukabaramba ashimangira ko iyo politiki igamije gukumira, kugorora no kwigisha kugira ngo abava muri ibyo bigo babashe kuzagira icyo bimarira.

Avuga ko imbogamizi zigihari ari uko inzego z’ibanze kugira ngo zibashe gushyira mu bikorwa izo politiki zose ari uko zigira abakozi benshi kandi babishoboye. Akomeza avuga ko MINALOC igihura n’imyumvire y’abantu bafashwa ariko ntibashake kuva aho bari bakifuza kuguma bafashwa.

Dr Mukabaramba avuga ko hari n’imbogamizi za bamwe mu bayobozi barangwa n’amarangamutima mu gutoranya abagomba gufashwa bikabuza amahirwe abari bayafite.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, agaruka ku ruhare rw’umuco mu gutuma umuryango nyarwanda ubaho utekanye, avuga ko umuco ugomba kuba isoko y’ibisubizo ku muryango.

Nyirasafari yagarutse ku ijambo rya Perezida mu mwiherero w’abayobozi bakuru wa 2018, aho yagaragaje ko ikintu gifasha cyane mu kugera ku mpinduka ari umuco.

Ati: “Iyo urebye ibihugu byateye imbere usanga ibyinshi byarabigezeho kubera umuco wo kwicisha bugufi, kwiyoroshya no gukora cyane”.

Nyirasafari avuga ko Abanyarwanda bakwiye kuwukomeraho, bakawubungabunga kandi ibyiza birimo bikabafasha kubaka igihugu bahereye ku muryango muto n’umugari ari wo nyarwanda.

Nk’uko akomeza abisobanura, hakwiye gukorwa ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, abantu bakamenya uko abanyarwanda bitwaraga kugira ngo bibafashe kumenya neza aho bava n’aho berekeza.

Avuga ko hakwiye gutezwa imbere indangagaciro z’umuco nyarwanda haba mu muryango no mu mashuri. Nyirasafari ashimangira ko hashyizweho indangagaciro 4 z’ibanze zirimo ubumwe, gukunda igihugu, gukora n’ubupfura kandi yizera ko zigendeweho zarinda imiryango kwitara nabi.

Agira ati: “Ibyiza biri mu muco wacu twabyubakiraho hanyuma ibibi birimo tukabivanamo kugirango twubake umuryango ukomeye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe itegekonshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode yagaragaje ko guhora mu mbwirwaruhame zidahindura ubuzima bw’abantu, nta kintu bifasha igihugu.

Agaragaza ibyakozwe, Uwizeyimana avuga ko mu 2014 hashyizweho politiki y’ubutabera bubereye umwana ikubiyemo amahame yerekeranye no kubungabunga uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ibyahungabanya ubuzima bwe.

Hari kandi indi politiki y’ubufasha mu mategeko atuma umwana yunganirwa mu rukiko mu gihe hari inyungu ze ziri mu bibazo.

Mu kubungabunga umuryango nyarwanda hashyizweho itegeko ryo kurwanya, gukumira icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi byibasira abana b’abakobwa, hashyirwaho itegeko rihana ibyaha bikorerwa abana n’abategarugori kandi hazamurwa ibihano, ndetse no kuvugurura amategeko bayahuza n’ibihe.

Uwizeyimana asanga abantu badakwiye kwizirika ku muco wa kera udatanga inyungu kuko byagaragaye ko ku bijyanye n’indangagaciro ibyiciro bitandukanye by’abantu biyumva bitewe n’imyaka birimo.

Avuga ko mu bikibangamira umuryango utekanye, ari uko abahoze ari ba mutimawurugo bahinduye izina bakaba bafite izindi nshingano, bikaba intandaro y’uko abana babuze ubarera.

Uwizeyimana kandi avuga ko abagabo benshi batumvise neza uburinganire kuko bamwe babifashe nko kuba abagore baje kubigaranzura kandi ari bo bari bayoboye ibintu byose.

Ikindi kandi ngo gahunda yashyizweho y’umugoroba w’ababyeyi wahariwe abagore gusa abagabo bakigira mu byabo, agasanga ari ngombwa ko habaho ubufatanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na RGB bugaragaza ko muri iki gihe umudendezo w’umuryango nyarwanda ubangamiwe n’ibibazo birimo amakimbirane, gutandukana kw’abashakanye, inda ziterwa abangavu, gukubita no gukomeretsa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

 

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.