Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Hagaragajwe ibihingwa by’ingenzi mu gihembwe k’ihinga 2019A

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 13, 2018

Umuyobozi w’ishami ryo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, Dr. Ndabamenye Telesphore aravuga ko igihembwe k’ihinga  A kigira ibihingwa byinshi birimo ibinyampeke, ibinyabijumba, ibinyamisogwe n’ibindi  bihingwa ku buso bunini ugereranyije n’ibindi bihembwe.

Ibigori ni bimwe mu bihingwa bizibandwaho cyane mu gihembwe k’ihinga 2019 A (Foto Imvaho Nshya)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagarutse kuri ibyo bihingwa agira ati, “Igihembwe k’ihinga A ni igihembwe gifite ibihingwa byinshi ugereranyije n’ibindi bihingwa biba bihingwa mu bihembwe bikurikiye cyane cyane nk’ibihingwa by’ibinyabijumba, turabihinga tukabihinga ku buso bunini, duhinga ibinyampeke, duhingamo ibigori byinshi aho dushobora kugeza hafi nibura ku bihumbi 250 by’ubuso mu gihugu hose.”

Avuga ko ibigori ari ikiribwa k’ingenzi cyane muri iki gihembwe kugira ngo abaturage bihaze mu biribwa.

Uretse ibigori, ngo ibishyimbo na byo muri iki gihembwe bihingwa ku buso bunini cyane.

Umuceri nawo uhingwa mu bishanga byose. Dr Ndabamenye yagize ati: “Ni igihembwe duhingamo igihingwa cy’umuceri, ibishanga byose dufite bigera hafi ku buso ibihumbi 14 tubihingamo umuceri.”

Iki gihembwe kandi gihingwamo imyumbati nkuko Dr Ndabamenye akomeza abisobanura: “Ni igihembwe n’ubundi duhingamo igihingwa k’imyumbati. Muzi ko mu kwezi kwa 10 tuzaba dutangiye gutera igihingwa k’imyumbati cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo kandi muzi ko muri iki gihe ubu noneho twatangiye kubona imbuto. Hari aho itaragera ku buryo bushimishije ariko mu turere twinshi tw’amagepfo dufite uburyo twabona imbuto.”

Hazanahingwa ibihingwa bigaragara ko ari ibihingwa biri muri gahunda yo kongera umusaruro mu gihugu birimo urutoki kuko nkuko abishimangira ngo iyo urebye mu bukungu bw’igihugu no mu bijyanye no kuzamura umusaruro usanga ibitoki bigera hafi kuri 33% byo kuba byazamura umusaruro.

Hari kandi igihingwa k’ibirayi, kugeza ubu gihingwa ibihembwe bibiri byose. Ati: “Iki gihingwa k’ibirayi tugishyiramo imbaraga kugira ngo ubuso buzamuke, ubu turateganya ko tuzahinga hafi ibihumbi 70 by’ubuso mu gihugu hose byiganje mu Ntara y’Iburengerazuba cyane no mu Majyaruguru ndetse n’uturere tumwe two mu Magepfo nka  Nyaruguru na Nyamagabe.”

Igihembwe k’ihinga A ngo kinahingwamo ibihingwa bindi bifasha mu kurwanya imirire mibi.

Dr Ndabamenye yagize ati: “Aha iyo tuvuga kwihaza mu biribwa tuba tuvuga kugira ibiryo bihagije, kubibonera igihe ariko noneho bikaba ari ibiribwa birwanya imirire mibi, muri iki gihembwe k’ihinga haba harimo na gahunda yo guhinga imboga ndetse n’imbuto bikaba ari ibiribwa byongerewe muri gahunda ya nkunganire aho n’ubundi abahinzi bashobora kubona ifumbire bifuza bayihawe muri gahunda ya nkuganire.”

Dr Ndabamenye avuga ko iki gihembwe kizagira umusaruro mwinshi. Abishingira ngo ku buryo imyiteguro yabaye myiza no kuba Ikigo k’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyaratangaje ko hazabaho imvura nziza.

Yagize ati: “Ibyo byose iyo tubihuje na gahunda isanzweho y’imbaturabukungu mu buhinzi irimo gahunda zose tuzi zo guhuza ubutaka, kwigisha abahinzi bitugaragariza ko tugomba kugira umusaruro mwiza.”