Hagaragajwe ibigomba kwitabwaho mu gutanga serivisi nziza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 17-06-2019 saa 16:45:52
Serivisi zitangwa n'amahoteri iyo zinoze, zirushaho kuganwa

Gasana Hassan, umuyobozi w’imwe muri Hoteli ibarizwa mu Mujyi wa Kigali asanga umuntu wese wiyemeje gukora ubucuruzi kugira ngo bugende neza agomba kumenya ko gutanga serivisi nziza ari byo bizamufasha guteza imbere ubucuruzi bwe.

Asaba Abanyarwanda kwisanzura muri serivisi zitangirwa imbere mu gihugu ngo kuko muri rusange asanga Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ngo amahoteri ni ay’abanyamahanga gusa.

Yagize ati: “Amahoteri si ay’abanyamahanga, ahubwo ni ay’Abanyarwanda. Mu Kinyarwanda hari umugani uvuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza, uwambaye ikirezi ntamenya ko kera. Ni gute twebwe twabiharira abanyamahanga kandi natwe ari ibyacu? Nta bwo inyubako nziza gutya ziba zarubakiwe abanyamahanga gusa, ahubwo Abanyarwanda nibatinyuke na bo mu kwidagadura kwabo batugane, tubagabanyirize ibiciro kuko tuzi isoko nyarwanda ukuntu rihagaze mbese ntibiyime amahirwe aboneka mu gihugu cyabo.”

Akomeza yungamo ati : “ Ntekereza ko Abanyarwanda baramutse bashiritse ubute, bagahindura imyumvire nk’uko basanzwe bajya mu tubyiniro cyangwa mu tubari n’amahoteri ari muri bimwe bashobora kugana. Njya mbibona rimwe na rimwe mu mpera z’icyumweru usanga imiryango yasohotse ariko ntibibe muri week-end gusa, abantu bagira amakonji mu byo bakora byose, abantu bakaba bafata konji nk’urugero umuntu agahita ahindura ahantu yari asanzwe, akavuga ngo reka ngende ahandi mu gihe runaka, ndebe uko n’ahandi byifashe, kureba uko ahandi bakira abantu, harimo gusura izindi hoteri kugira ngo ugire amakuru ahagije ya serivisi zitangirwa mu gihugu.”

Kugeza ubu, umukiriya ubagana ngo abasha kubona ibikenewe byose muri serivise z’ikoranabuhanga, internet yihuta cyane, mu buryo bwa 4G, kandi ikigeretse kuri ibi, ngo nta mukiriya wagira icyo yifuza cyose ariyo ngo akibure.

Ibi ngo bigomba kuba ihame mu mahoteri yose ku buryo umukiriya yafatwa nk’umwami agataha yishimye.

Mu bindi, agaruka ku bufatanye bw’abakozi kugira ngo serivisi inoge hagomba kubaho ubufatanye bw’abakora mu rwego runaka, abakozi bose bahuza bikaba uruhererekane mu gufasha ubagana.

Byongeye kandi ngo birakwiye ko abakozi bahora babona amahugurwa ku bijyanye no kwakira neza abakiriya.

Serivisi zitangwa n’amahoteri iyo zinoze, zirushaho kuganwa

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.