Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Haganiriwe ku buryo ubuhanzi bwagize uruhare muri Jenoside

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 11-04-2018 saa 08:21:43

Muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku mugoroba wo ku ya 9 Mata 2018 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi habereye igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka kitwa «Our past» haganirwaho ukuntu ubuhanzi bwakoreshejwe nabi hacurwa umugambi mubi wo gutsemba Abatutsi.

Aba ni bamwe mu bari bitabiriye Our Past 2018

Uwitwa Isheja  Regis, Nyirimihigo Philip, Gasamagera Yzolde na Alonga Dominique bari baturutse mu bigo bitandukanye  baganirije abantu ukuntu ubuhanzi butandukanye bwakoreshejwe mu buryo  bubi kugira ngo hakorwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aha batanze urugero rw’ukuntu Interahamwe  zaririmbaga  indirimbo ziganjemo urwango rwo kumva ko Abatutsi bakwiye kwicwa mu gihe bari bakwiye kuririmba indirimbo z’urukundo zari zikwiye kurushaho guhuza  Abanyarwanda aho kubatanya.

Hatanzwe urundi rugero rw’ukuntu Interahamwe zakorerwaga imyambaro y’ibitenge yari yanditseho  «MRND» yari igamije kurimbura Abatutsi mu gihe bari bakwiye gukora imyambaro myiza idashingiye ku gukora umugambi mubi wo gukora Jenoside.

Muri icyo gikorwa hakinwe ikinamico yitwa «Tears of my village» ivuga ku  mateka ashaririye  abantu  baba baraciyemo basenyerwa  aho bari batuye, bamwe mu bahakomokaga bakajya bibuka ubuzima bwiza babagaho mu miryango yabo mbere.

Iyo kinamico yigishaga ko abantu bakwiye guharanira kubana neza bakagira ubumuntu kuko nta mpamvu y’umwiryane. Herekwanywe kandi  filimi yitwa «Imfura» ivuga ukuntu umwana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyina yishwe umwe mu bo muryango we akamuhuguza amasambu   kandi bitari bikwiye. Iyo filimi nayo yigisha ko abantu bakwiye kugira ubupfura bakaba inyangamugabo ntibashyire imbere guhemuka.

Uwanditse iyo filime Ishimwe  Samuel, yavuze ko kwandika iyo filimi ivuga ku masambu na we ari ikibazo yahuye nacyo.

Hacanywe kandi Urumuri rw’Ikizere  hanafatwa umwanya wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwitwa  Jabo Elysé ni we wafashije mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’Ikizere.

Intwali Christian, Umuyobozi wa Sick City itegura iki gikorwa  yashimiye abagiye kwitabira icyo gikorwa cyo Kwibuka. Igikorwa cyabaye kandi yavuze ko cyari kibaye ku nshuro ya 7.

Yagize ati «Twishimiye ko mwaje kwifatanya natwe kuri uno munsi ni iby’agaciro».

Yibukije ko iryo tsinda ryatangiye mu 2012 ariko ritangira ari itsinda ribyina imbyino zitandukanye. Yavuze ko impamvu biyemeje gukora icyo gikorwa ari ukugira ngo barusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bamwe yabaye ari bato abandi bataravuka avuga ko kandi impamvu bashinze icyo gikorwa  ari  ukugira ngo barebe uko hatazongera kuba Jenoside mu Rwanda ukundi.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS),  CGP  George Rwigamba yari yitabiriye icyo gikorwa.

Uwitwa Mpano Paulette ni we wari umusangiza w’amagambo akoresha ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Icyongereza.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.