Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Hafashwe ingamba ku kibazo k’ibicanwa bikomoka ku biti

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 13-05-2018 saa 11:14:49
Uwizeye Emmanuel ushinzwe amashyamba muri MINILAF

Muri iki gihe k’imvura nyinshi Abanyarwanda cyane abatuye Umujyi wa Kigali baravuga ko badahangayikishijwe n’ibiza gusa, ahubwo ikibazo cy’amakara na cyo kiri ku rutonde rw’ibibakomereye cyane kuko igiciro cyayo kirimo kuzamuka. Ariko kandi politiki ya Leta ni uko hakoreshwa ubundi bwoko bw’ibicanwa nka gaze, biyogaze n’ibindi, hakaba hari ingamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa zibigeza ku baturage ku buryo bworoshye.

Uwizeye Emmanuel ushinzwe amashyamba muri MINILAF

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali batangaje ko kubona icyo gucana muri iki gihe k’imvura ya buri munsi ari ikibazo gikomeye.

Mukabatsinda Jeanne d’Arc wo mu murenge wa Gikondo, avuga ko ahangayikishijwe n’ikibazo cy’amakara cyane. Ati “Ikibazo cy’amakara cyo ntawabona uko akivuga kuko ubu dusigaye duteka rimwe, ibishyimbo ni ukujya kugura ibihiye kuko ntiwabona amakara abitetse.

Ubundi mu minsi ishize amakara ya 200 yatekaga ibiryo bigashya ariko ubu n’aya 500 habaho ubwo atabihisha. Hari n’abafata umwanzuro wo kugura ibiryo bihiye ariko abo ni uko nta bana baba bafite.  None se niba umufuka twawuguraga ibihumbi birindwi, ubu akaba yageze kuri 13 000 urumva ko bitoroshye. Ikindi umuntu yakwifashisha ni resho ariko nayo peterori irahenda, gaze yo ni urundi rwego”.

Umuyobozi ushinzwe amashyamba muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba, MINILAF, Uwizeye Emmanuel, avuga ko impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’amakara riterwa n’ibintu bitandukanye. Ati “Biterwa n’uko amashyamba ari mu gihugu adahagije. Amashyamba ntiyiyongera kandi abayacana biyongera buri munsi.  Ikindi biraterwa n’imvura nyinshi ugasanga abaturage baranga gutwika kuko bibahombya. Na none turaca akajagari mu gutemwa, ubu umuntu agomba kuba afite uruhushya kugira ngo atwike, ibyo bigatuma ayazaga muri rwa rwego rw’akajagari abura ku isoko ibiciro bikazamuka”.

Uwizeye Emmanuel yakomeje avuga ko iki kibazo hari ingamba cyafatiwe. Ati “Ni ukumvisha Abanyarwanda ko bagomba gukoresha ibindi bicanwa nka gaze na biyogaze mu gihe amakara yabuze”.

Uwizeye avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi. Ati “Tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo hongerwe umubare w’inganda zicuruza gaze mu Rwanda ndetse n’umubare w’abazicuruza babe benshi kandi boroherezwe ku misoro kandi zikwirakwizwe hirya no hino mu gihugu. Ikindi kandi twatangiye gahunda yo gushyira gaze mu byiciro kugira ngo umuntu wese age ayibona bitewe n’uko yifite nubwo bitaragera ahantu hose, ariko iyo gahunda irahari. Ikindi ni ugukangurira abaturage kwibumbira hamwe mu bimina. Ibi bizabafasha kwishyura ya gaze mu byiciro cyangwa uyu munsi niba bayiguriye umwe, ejo undi, birangire bose babigezeho”.

Bizimungu Sostene ukorera i Gikondo hazwi ku izina rya Sejemu (CGM) atangaza ko yatangiye kuranguza amakara mu 2002. Ati ”Amakara koko yarazamutse bigaragara kuko ubu umufuka baranguraga ibihumbi bine ukagurishwa 5 500 kuri ubu byikubye hafi gatatu kuko umufuka bawuzana ku mafaranga ibihumbi 10 000, tukawuranguza kuri 12 000. Iri zamuka rigatuma abacuruza ku tudobo na bo batanga amakara make ku baguzi babo kugira ngo na bo bunguke. Ibi kandi si mu mujyi wa Kigali gusa no mu ntara ni uko”.

Akomeza kandi avuga ko zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye amakara abura harimo ikibazo k’ibiza hamwe na hamwe byatumye imihanda yangirika. Ati “Mu ntara iyo aho bayatwika imihanda yarapfuye kubera ibiza imodoka zibura aho zica”.

Umwanditsi:

UWAYISABA FRANCINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.