Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Hafashwe ingamba ku bamotari bongera ibiciro bitwaje ijoro

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya May 28, 2018

Bimaze kugaragara  cyane ko abamotari bitwikira  ijoro bagaca abagenzi amafaranga menshi  arenze agomba gutangwa, ababeshya ko uko mubazi ikora ku manywa bitandukanye n’uko ikora nijoro  kuko bazi ko abagenzi baba batabisobanukiwe neza. Bityo harateganywa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga  buzajya bwereka umugenzi amafaranga agezemo.

Bamwe mu bamotari basigaye bazamura ibiciro bitwaje ko ari nijoro

Umwe mu bagenzi yaganirije Imvaho Nshya ko abamotari basigaye biba abagenzi cyane. Ati: “Nateze moto mvuye mu Biryogo hazwi ku izina ryo ku Bisima ngiye i Remera. Tugeze Kimicanga umumotari arambwira  ngo maze kugezamo 900. Ambwira ko nijoro akamashini kabara ibirometero vuba kurenza ku manywa. Nta kindi nakoze, nahise mva kuri iyo moto, ntega isanzwe twiyumvikaniye, gusa na bo nijoro baba bagenda”.

Umuyobozi wungirije mu ishami ryo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego rwIgihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Ndagijimana Aaron, avuga ko ibyo ari ubujura. Ati: “Ibyo ni ubujura bw’ abamotari kuko uko imashini ikora ku manywa bingana n’ uko ikora mu ijoro. Abo babikora rero ni ku nyungu zabo bwite.

Gusa mu rwego rwo guca ubwo bujura twafashe ingamba zo gushyiraho uburyo bw’ ikoranabuhanga, aho buri moto itwara abagenzi mu Rwanda igiye gushyirwaho imashini yitwa mubazi (mitter). Iyi mashini izajya yereka umugenzi amafaranga amaze kugenderaho atiriwe ahendwa n’umumotari cyangwa ngo bagirane amakimbirane ku kijyanye n’ibiciro.

Iri  koranabuhanga kandi rizafasha n’inzego z’umutekano kuko moto yose iriho iyi mashini byoroshye cyane kuyibona igihe yibwe, kuko hifashishijwe murandasi (internet) umuntu azajya ahita abona aho iherereye.

Bitewe n’uko iyi mashini izaba ifite akuma gakurura amajwi, kakanamenyesha aho umuntu ari n’icyo ari gukora (GPS), iyi mashini izafasha kurinda umutekano w’igihugu kuko izajya imenyesha ababishinzwe  umubare w’abo umumotari yatwaye, ingendo zose yagenze ndetse n’ibyakorewe kuri iyo moto”.

Ndagijimana kandi yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga kuri moto bizafasha kwihutisha ingendo abagenzi bakora kandi mu buryo butabangamye. Ati: “Hari igihe umuntu yatindaga ahiririkanya n’ umumotari ku kijyanye n’ibiciro rimwe na rimwe ukanabura ugutwara cyangwa ugatakaza igihe cyawe, ariko hazajya hakoreshwa ikarita mu kwishyura, ku buryo ibiciro bizaba bizwi nk’uko ku modoka biri.

Gusa na none hari ibintu bizagenderwaho mu gushyiraho ibiciro ku buryo ari umugenzi n’umumotayri batazabangamirwa. Kimwe muri byo ni aho umuntu akorera, kuko niba umuntu akorera mu muhanda w’ ibitaka, undi agakorera mu muhanda utunganyije neza, abo bantu ntibanganya ibiciro mu ngendo kuko umuhanda udakoze wangiza moto cyane”.

Kugeza ubu nta biciro RURA yari yaragennye kuri moto kuko habagaho ubwumvikane hagati y’umugenzi n’umumotari, ariko ku bakoresha ‘Yego moto’  byabarwaga ku kirometero, aho ku birometero 2 hishyurwaga amafaranga  300, byarenga bagatangira kukubarira 110 kuri kirometero imwe yiyongereye kuri ya 300.