Hafashwe ibicuruzwa bitemewe by’Amafaranga miriyoni 80 n’amadolari ibihumbi 86

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 11-11-2019 saa 17:04:40
Bimwe mu bicuruzwa byafashwe. Amafoto yose yafashwe na Mucyo Regis

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB butangaza ko ibicuruzwa bitemewe ku isoko ry’u Rwanda  byafatiwe mu bikorwa by’igenzura ryakozwe ku bufatanye  bw’inzego zinyuranye hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bifite agaciro gasaga miriyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot, ibyo bikorwa byatangijwe tariki ya 30 Ukwakira kugera ku ya 04 Ugushyingo 2019 bihuje inzego za RIB, Polisi y’Igihugu, Ikigo k’Igihugu cy’Ubuziranenge, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ikigo gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa.

Agira ati “Ibikorwa bya Usalama byari bigamije kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibintu bitemewe n’amategeko, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ubujura bw’imodoka n’ibindi byaha birimo ibyangiza ibidukikije n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

Col. Ruhunga Jannot, Umuyobozi Mukuru wa RIB (hagati) na CP Kabera Jean Bosco, Umuvugizi wa Polisi ibumoso bwe (Foto Mucyo)

Col. Ruhunga avuga ko ibi bikorwa byafatiwemo amavuta yo kwisiga atemewe mu Rwanda, ibiyobyabwenge byari byiganjemo urumogi n’inzoga z’inkorano, imiti y’abantu na yo itemewe, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwa gasegereti, insinga z’amashanyarazi zibwe Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu.

Ati “Ibyafashwe byose bifite agaciro gasaga  Miriyoni 80  z’amafaranga y’u Rwanda n’amadorari  y’Amerika 86.000. Ibyafashwe byari bifite ibirango by’ubuziranenge by’ibicurano cyangwa by’ibihimbano.”

Umuyobozi Mukuru wa RIB avuga ko abantu 46 ari bo bafatiwe muri ibi bikorwa, aho abagera ku 10 bafatiwe mu gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, 16 bafashwe bacuruza ibicuruzwa bitemewe n’abandi.

Avuga ko abantu bafashwe bacuruza ibintu bibujijwe n’abacuruza ibicuruzwa byarengeje igihe, ingaruka zikaba ziri ku buzima bw’abantu bwangizwa n’ibyo bicuruzwa ndetse n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Avuga ko abacuruza ibintu bitemewe baca intege abacuruza mu buryo bwubahirije amategeko kandi ko bibangamira ubukungu bw’igihugu.

Ashimangira ko amategeko ahana abantu bose bakora ibitemewe n’amategeko ahuriweho n’Ibihugu by’Uburasirazuba bw’Afurika.

Itegeko   riteganya ibyaha n’ibihano, harimo itegeko  rirengera  umutungo bwite mu by’ubwenge, itegeko rirengera ibidukikije n’itegeko rirengera ubuziranenge.

Ati “Kurwanya ibyaha ndengamipaka ni ubufatanye bw’inzego za Leta n’abaturarwanda bose, turasaba ko abafite amakuru bayatangira igihe kugira ngo bishobore gukumirwa.”

Umuyobozi wa RIB asobanura iby’iki gikorwa cyo gufata ibicuruzwa bitemewe

Ku bijyanye n’ibibazo by’abanyamakuru bashatse kumenya uburyo ibicuruzwa byinjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko , Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco avuga ko abinjira batanyura mu nzira zemewe z’umupaka, ko ahubwo banyura muri za nzira  zitemewe.

Ati “Polisi y’Igihugu  ifite ishami rishinzwe kurwanya magendu,  ifite kandi ishami rishinzwe umutekano ku mipaka ndetse n’irishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, bivuze rero ko banyuze ku mupaka bafatwa, kandi ayo mashami yose azakora iyo amenye amakuru arayashakisha.”

Umuvugizi wa Polisi asaba Abanyarwanda guhamagara imirongo yayo ishinzwe ubutabazi mu gihe bafite amakuru y’abakora muri ubwo buryo kugira ngo bafatwe kuko ibikorwa nk’ibi bibangamira ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.