Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Habimana yatejwe imbere n’ubudozi anabyigisha abandi

Yanditswe na Dusingizumuremyi Vestine

Ku ya 25-02-2019 saa 07:47:41
Habimana Vincent watejwe imbere n'ubudozi

Habimana Vincent, utuye mu Murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi ni umudozi w’imyenda wabigize umwuga, bimaze kumuteza imbere nawe abyigisha abarenga 30.

Habimana amaze kugera kuri byinshi abikesha ubudozi bw’imyenda birimo isambu, inzu, amatungo, urugo, abasha kurihira abana amashuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Habimana avuga ko akirangiza kwiga amashuri abanza yahise ajya kwiga umwuga w’ubudozi yaburangiza agahita atangira gushyira mu bikorwa ibyo yize.

Ati, “Nkirangiza amashuri abanza, nabonye ntabonye ubushobozi bwo gukomeza, nahise njya kwiga ibijyanye n’ubudozi, ndangije kubyiga ntira imashini njya kudoda hashize igihe gito, ntangira kuyikodesha, ariko nkibuka kwizigamira nza kugura iyange.”

Habimana akomeza asobanura ko yakomeje kudoda no kwizigamira akaza kugera ku iterambere ritandukanye.

Ati “Nakomeje kudoda no kwizigamira nza kugura indi mashini ya kabiri y’ibihumbi 70 isirifira imyenda, ntangira kujya nigisha urubyiruko ubu maze kwigisha abarenga 30.”

Habimana Vincent watejwe imbere n’ubudozi

Habimana atewe ishema no kuvuga ibyo yagezeho ari nako ashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere.

Ati, “Mu budozi bw’imyenda nakuyemo isambu y’ibihumbi 500, nyuma iza gukatwamo ibibanza bitanu kuko yari ku mudugudu kandi ikibanza kimwe gifite agaciro k’ibihumbi 300, aho nasigaranye nahateye icyayi. Kuri ubu mfite imashini zirindwi zidoda mu buryo butandukanye, niyubakiye inzu ku mudugudu irimo umuriro w’amashanyarazi. Kuri ubu ifite agaciro ka miliyoni eshatu, mbasha kwidodera imyambaro ndetse n’iy’umuryango, mbasha kwitangira ubwisungane mu kwivuza n’umuryango wange n’ibindi.”

Habimana yatangiye ubudozi mu mwaka wa 2003, ubushobozi yakuye mu budozi ni bwo bwatumye abasha gushinga urugo dore ko kuri ubu afite abana bane akaba akora uko ashoboye kugira ngo bose bige neza barangize.

Asaba urubyiruko kureka kumva ko bakicara hasi ibyo bashaka bikazizana.

Umwanditsi:

Dusingizumuremyi Vestine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.