Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Guverinoma y’u Rwanda yashimye amasezerano ya RCI na UNDP

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-05-2019 saa 16:12:03
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr. Sezibera Richard (hagati) yashimye mu izina rya Guverinoma y'u Rwanda amasezerano yasinywe hagati ya RCI na UNDP (Foto MINAFFET)

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye amasezerano yasinywe hagati ya RCI ‘Rwanda Cooperation Initiative’ n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP, kuwa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2019, ajyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi ku ruhande rwa RCI.

Minisitiri Sezibera avuga ko kubona RCI itera imbera ari ibyo kwishimira. Yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi Twishimiye amasezerano y’ubufatanye, ni intambwe nziza ifite icyo ivuze mu iterambere rya RCI. Nishimiye gusura ahantu hashya mukorera kandi birashimishije kubona RCI itera imbere”.

Avuga ko aya masezerano y’ubufatanye azafasha RCI gukomera kandi igatera imbere, ndetse ikaba umuryango w’abafatanyabikorwa baturuka hanze y’igihugu bashishikajwe no kumenya birushijeho gahunda za Leta mu rugendo rw’imyaka 25 ishize.

Minisitiri Sezibera avuga ko nka Guverinoma bishimiye aya masezerano kandi ko izakomeza kuba hafi RCI. Ati “Twishimira kwibona nk’igihugu gishishikajwe no guhanga udushya dushingiye ku guteza imbere ikoranabuhanga no gutanga ubunararibonye u Rwanda rufite.

Nka Guverinoma twishimiye gufasha ibitekerezo bishya no gutanga ubufasha mu gihe habaye kunanirwa kwa RCI. RCI si amafaranga ahubwo ni ibitekerezo, udushya no gusangira ubumenyi ariko n’amafaranga arafasha.”

Stephen Rodriques, Umuyobozi UNDP Rwanda, avuga ko u Rwanda rwishatsemo ibisubizo, akaba yizeye ko ruzakomeza gusangiza ubunararibonye ibindi bihugu mu kwishakira ibisubizo by’ibibazo.

Yagize ati “U Rwanda rufite byinshi birimo gutekereza uko rwishakira ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo, tukaba twizeye ko ruzakomeza gusangiza ubunararibonye rufite n’ibindi bihugu biri mu inzira y’iterambere ariko tukaba tumaze gusinyana amasezerano na RCI kugira ngo ibyo bizashobore kugerwaho neza.”

Umuyobozi Mukuru wa RCI, Louis-Antoine Muhire, avuga ko kugira ngo bashyire mu bikorwa ibyahoze ari ibitekerezo ku bijyanye no gufasha abaje kwigira ku Rwanda, kumva neza ibiri inyuma y’ibyo rwakoze byatumye ruba igihugu Abanyarwanda bose bishimira kubamo, ibyo ni byo RCI izakomeza gufasha abaza kwigira ku Rwanda uko rwashoboye kugenda rwikura mu bibazo.

Avuga ko amasezerano RCI yasinyanye na UNDP azafasha kubaka ubushobozi bw’abakozi ba RCI. Ati “Aya masezerano twasinyanye na UNDP nk’ikigo kinini ku Isi, kizadufasha mu kubaka ubushobozi bwacu nk’abakozi muri uru rugendo rwo kumenyekanisha cyangwa gusangiza abaza batugana ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo rugere aho rugeze.”

Muhire, Umuyobozi mukuru wa RCI, avuga ko umwaka ushize u Rwanda rwakiriye amatsinda 300, itsinda rimwe rikaba ryari rigizwe n’abantu hagati ya 10 na 15 bashaka gukomeza kuza kureba u Rwanda. Avuga kandi ko kuva RCI yajyaho, imaze kwakira amatsinda y’abantu arenga 40 kuva mu kwezi kwa Nzeri 2018.

Ati “Abo bose baza bashaka kumenya; ese umuganda ukorwa ute, Girinka ikorwa ite, Gacaca imeze ite. Ubu rero aya masezerano agamije kutwubaka mu bushobozi bwo gusobanura ibi byose.”

Kugeza ubu ngo hari ibintu 10 amahanga akunze kwigira ku Rwanda harimo ibijyanye n’umutekano, uko rwateje imbere umugore, ibijyanye no kurwanya indwara nka SIDA cyangwa abana bapfa bavuka, ibijyanye n’isuku no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Yongeraho kandi ko abagiye baza kwigira ku Rwanda, 60% bavuye mu bihugu by’Iburengerazuba bw’Afurika, bakurikirwa n’Afurika y’Iburasirazuba, abo muri Afurika y’Amajyepfo no muri Afurika y’Amajyaruguru. Hari amatsinda kandi yavuye mu Buyapani, muri Haiti, Perou, Mexico, n’ahandi. RCI igaragaza ko abo bose bazaga kwiga ku bijyanye na Gacaca.

Ubuyobozi bwa RCI buvuga ko umuganda, Gacaca n’ibindi u Rwanda rwagiye rukora, ngo bigiye gushyirwa mu nyandiko hanyuma abasura u Rwanda bage basoma uko bajya babishyira mu bikorwa mu bihugu baturukamo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Sezibera Richard (hagati) yashimye mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yasinywe hagati ya RCI na UNDP (Foto MINAFFET)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.