Guverinoma yiyemeje ibarurishamibare rishingiye ku baturage – Dr. Ngirente

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 02-05-2019 saa 17:32:50
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard (iburyo), ari kumwe n'abandi bayobozi, yagaragaje akamaroi k'ibarurishamibare ku bukungu bw'Igihugu (Foto NISR)

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard atangaza ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukora ibarurishamibare rishingiye ku baturage kuva muri Mata 2017.

Ibi Misitiri w’Intebe yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro Inama ya 5 mpuzamahanga y’ibarurishamibare izwi ku izina ry’imibare minini (BIG DATA) ikoreshwa mu buryo buzwi n’inzego z’ubuyobozi.

Ni inama yitabiriwe n’abarebwa n’ibarurishamibare baturutse mu bihugu 72 by’Isi yabereye mu Rwanda, ku munsi wa mbere wayo yibanze ku bijyanye n’imibare minini muri politiki z’ibihugu, ku munsi wa kabiri hazarebwa ku bijyanye n’imibereho y’abaturage hifashishijwe imibare minini iboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe yashimiye buri wese witabiriye iyi nama ndetse n’Umuryango w’abibumbye LONI wahisemo ko ibera mu Rwanda, yongeraho ko iyi nama ari umwihariko mu kurebera hamwe ibyiza imibare igeza ku batuye Isi.

Dr. Ngirente avuga kandi ko ishoramari rishingiye ku ibarurishamibare riba ryiza cyane, ni ngombwa ko abantu bagira umuco wo gukoresha ibarurishamibare.

Ati “Inzego zose zikenera imibare mu igenamigambi ryazo no mu bushakashatsi buba bwarakozwe, kandi ibarurishamibare ni kimwe mu byo LONI ishyize imbere mu kerekezo k’iterambere rirambye, ni ngombwa rero ko twese dukorera hamwe kugira ngo duhanahane amakuru mu rwego rw’imigendekere myiza mu miyoborere y’ibihugu.”

Zacharie Mwangi Shege, ashinzwe ibarurishamibare mu gihugu cya Kenya, yavuze ko Komisiyo y’ibarurishamibare yashyizweho na Loni kugira ngo abo bireba bahurizwe hamwe baganire ku ruhare rw’ibarurishamibare ku batuye Isi, bityo bakorere hamwe kandi mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga haboneke imibare ikenerwa mu igenemigambi ry’igihugu.

Yagize ati “Imibare minini (les donnees massives, Big Data) izatuma tugira imyumvire mishya ku mikoreshereze y’imibare. Iri tsinda rimaze gukoresha inama nyinshi ku Isi, byose ni muri gahunda yo kurebera hamwe uko imibare yakoreshwa neza mu igenemigambi, kandi ikabonwa n’abayikeneye bose, za Leta, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, imiryango mpuzamahanga n’abaturage.”

Gusa uyu muyobozi w’ibarurishamibare mu gihugu cya Kenya, yemeza ko bitoroshye gukorana ku rwego rw’Isi n’abafite inshingano ku ibarurishamibare ry’ibihugu n’ubwo ikoranabuhanga rigenda ritera imbere.

Ati “Iki ni igikorwa cy’ubufatanye cyagizwemo uruhare n’Umuryango mpuzamahanga gifasha by’umwihariko abakora mu ibarurishamibare ry’ibihugu.”

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye ushinzwe ibijyanye n’ibarurishamibare, Brennan Van Dyke, avuga ko LONI ikora ibishoboka ngo imibare minini ikenerwa mu igenamigambi ry’Isi iboneke kandi ngo birazwi ko imibare ari ikintu kiganisha ku iterambere ry’ibihugu mu gihe yaba ikoreshwa neza.

Ati “Nta rwego na rumwe rudakenera imibare mu byo rukora kandi inzego zose zigomba gukoresha imibare y’ukuri kandi igezweho kugira ngo rugere ku musaruro ukenewe.”

Avuga ko inzego za Leta, Imiryango itegamiye kuri Leta, za kaminuza n’imiryango mpuzamahanga ngo igomba gukoresha imibare minini mu rwego rwo gufasha za Guverinoma gukora igenamigambi rihamye.

Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’abibumbye we avuga ko imibare y’ukuri kandi ijyanye n’igihe ifasha mu guha umurongo ibikorwa bya politiki z’ibihugu, akemeza ko ikoranabuhanga rigezweho rifasha kugera ku kerekezo k’iterambere rirambye.

Ati “Umuryango w’abibumbye uzakomeza gufasha Komisiyo y’ibarurishamibare kugera ku nshingano yayo yo gukoresha neza imibare y’ubushakashatsi.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare, Murangwa Yusufu, avuga ko inama ya gatanu mpuzamahanga y’ibarurishamibare igamije kuganira ku gukusanya amakuru menshi ashoboka ajyanye n’ibarurishamibare, ngo yitabiriwe n’abahanga bo ku Isi mu rwego rwo guhuza ubumenyi n’ubuhanga hagamijwe iterambere ry’ibarurishamibare ry’ibihugu.

Ati “Kuba iyi nama yabereye mu Rwanda byatumye Abanyarwanda bakoresha ibarurishamibare bayitabira, bakumva ibimaze kugerwaho ku Isi n’uburyo natwe twazabigeraho.”

Avuga ko ibihe biriho bisaba ibarurishamibare ryihuta cyane, bisaba ko buri kwezi abantu bagira amakuru ku mibare y’ubushakashatsi.

Murangwa yemeza ko mbere wasangaga ubushakashatsi bwarakorwaga nyuma y’amezi atatu, atandatu cyangwa umwaka, ugasanga atakigezweho. Ati “Ikoranabuhanga rizafasha kujya haboneka imibare kare kandi ikoreshwe bidatinze.”

Ashimira Abanyarwanda kuba batanga amakuru igihe abashakashatsi babagezeho, kandi bagatanga amakuru y’ukuri, abasaba guhora burohereza abashakashatsi mu murimo wabo wo gukusanya amakuru ku mibare ikenewe mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (iburyo), ari kumwe n’abandi bayobozi, yagaragaje akamaroi k’ibarurishamibare ku bukungu bw’Igihugu (Foto NISR)

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente (iburyo) yafunguye ikigo cy’amahugurwa ku ibarurishamibare giherereye ku kicaro k’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.